‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe mu Bwongereza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Filime mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour’, yagiye hanze mu 2018 yerekanwe i London mu Bwongereza mu nama mpuzamahanga ku bukerarugendo izwi nka "World Travel Market London".

Iyi nama yatangiye ku wa 4 kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2019. Visit Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2019 yerekanye filime mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour’ mu kwerekana ibyiza nyaburanga by’igihugu n’amahirwe menshi atandukanye ahari.

Iki gikorwa cyari kiri mu mujyo w’icya Visit Rwanda kigamije kwegera abantu bakora ubushabitsi muri World Travel Market, iba buri mwaka mu mujyi wa Londres.

Itsinda ry’abantu 20 bakora ibijyanye n’ubukerarugendo babonye amahirwe yo kwiyerekana n’ibyo bakora. Abari bitabiriye iki gikorwa basusurukijwe na Indatwa Cultural Troupe.

Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z’igihugu, Belise Kaliza, yavuze ko bashimishijwe n’amahirwe yahawe abasanzwe bakora ubukerarugendo bo mu Rwanda.

Ati “Twashimishijwe n’amahirwe abakora ibijyanye n’ubukerarugendo bo mu Rwanda babonye yo guhura na bagenzi babo bo mu mahanga.”

Muri iki gikorwa abahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB; abatembereza ba mukerarugendo bo mu Rwanda no hanze, abafite amahoteli n’abandi. Bihuje, bigira kuri bagenzi babo, basangizanya ubumenyi ndetse banabwirana ahashobora kuba hari amahirwe mashya.

Iki gikorwa cyateguwe na RDB ku bufatanye kw’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rutagarama Aimable yavuze ko “Igikorwa cyacu kuri Visit Rwanda mu Mujyi wa London cyari uburyo bwiza w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera ku kwihuza n’aba mukerarugendo ndetse n’itangazamakuru.”

‘Rwanda: The Royal Tour’ yerekanwe bwa mbere ku wa 23 Mata 2018 mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umunsi ukurikiyeho yerekaniwe mu nzu ndangamurage ya Solomon R. Guggenheim mu mujyi wa New York, igikorwa cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Peter Greenberg wayikoze.

Mu muhango wo Kwita Izina wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu 2018, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko iyi filime yamenyekanishije igihugu hirya no hino ku Isi.

Iyi filime igaragaza urugendo rw’icyumweru cyose Greenberg yamaze mu Rwanda atemberezwa na Perezida Kagame mu bice nyaburanga bikomeye by’igihugu; harimo gusura Ingagi mu Birunga, kugenda kuri Jet ski mu Kiyaga cya Kivu, kurambagira Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no ku kiraro kigutambagiza ku isunzu ry’ibiti by’inganzamarumbo bigize iyi pariki, udasize gusura urunyurane rw’inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe na Indatwa Cultural Troupe
Abongereza na bo bitakumye babyina kinyarwanda
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu baturutse mu mpande zitandukanye z'isi
Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z'igihugu, Belise Kaliza, yavuze ko bashimishijwe n’amahirwe abakora ubukerarugendo bo mu Rwanda babonye kubera iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza