00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Quentin Terantino ari kurebana ay’ingwe n’umukobwa wa Bruce Lee umushinja gushinyagura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wa Bruce Lee witwa Shannon Emery Lee ahanganye na Quentin Terantino biturutse kuri filime “Once Upon a Time… in Hollywood” yayobowe ikandikwa n’uyu mugabo.

Iyi filime imaze imyaka ibiri igiye hanze ntabwo yavuzweho rumwe ikijya hanze kubera igice kirimo kigaragaza Brad Pitt ukina ari Cliff Booth akubita Mike Moh ukina ari Bruce Lee.

Benshi babifashe nko gutesha agaciro no gushinyagurira uyu mugabo wabaye igihangange muri sinema ziganjemo izirimo imikino njya rugamba. Yitabye Imana mu 1973.

Bamwe mu batarashimishijwe no kugaragazwa kwa Bruce Lee gutya muri iyi filime harimo n’umukobwa we Shannon Lee, wabifashe nko kubahuka no gushinyagurira se.

Aka gace katumye mu Bushinwa banga iyi filime ndetse bifuza ko gakurwamo. Ariko Tarantino wayoboye iyi filime yanze ko gakurwamo avuga ko n’ubundi mu buzima busanzwe Bruce Lee yari ‘umuntu w’ibikabyo ukunda kwishyira hejuru’.

Mu kiganiro yagiranye na “The Joe Rogan Experience” ubwo yamamazaga agatabo gashamikiye kuri iyi filime, Quentin Terantino yavuze ko yumva koko umukobwa wa Bruce Lee ko afite ishingiro ariko akihaniza abandi bamugizeho ikibazo.

Ati “Nshobora kubyumva impamvu umukobwa we afite ikibazo. Ni umubyeyi we. Nabyumva pe.”

Agatabo kiswe ‘Hollywood’ gashamikiye kuri iyi filime igaragaza Bruce Lee akubitwa na Cliff Booth yiswe ‘‘Once Upon a Time… in Hollywood” kagiye hanze ku wa 29 Kamena 2021.

Quentin Tarantino ubanza ibumoso avuga ko kuba Shannon Lee uri iburyo yararakaye kubera iyi filime bifite ishingiro ariko akikoma abandi bagaragaje ko batayishimiye akubitwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .