Nyuma ya ‘Wild Flower’, Star Times yashyize igorora abakunda film z’uruhererekane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Star Times yongeye kuzirikana abakoresha ifatabuguzi ryayo ibegereza film y’uruhererekane igezweho yitwa ‘Asintado’, yakinwe n’Abanya- Philippines.

‘Asintado’ ni film inyuzwa kuri shene ya Star Times yitwa Novela E Plus kuva muri Mata 2019 aho imaze kwigarurira isoko ry’abakunda film z’uruhererekane.

Iyi film iri gukundwa n’abarimo Abanyarwanda yubakiye ku nkuru irimo ‘urukundo no kwihorera’; yageze ku isoko nyuma ya Wild Flower.

Kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, episode ebyiri zayo zicicwaho buri munsi.

Umwanditsi Mukuru wa StarTimes Novela E Plus channel, Echo Zhao, yavuze ko iyi film yiswe ‘Asintado’ ikoranye ubuhanga buzatuma irushaho gukundwa.

Yavuze ko “Ni film igomba kurebwa uyu mwaka ndetse abantu bazagira amashyushyu yo kumenya byinshi ku mubano urimo amagorane hagati ya Juliana na Katrina.”

Asintado ivuga inkuru y’abakobwa babiri b’abavandimwe, umwe yitwa Juliana undi Katrina. Aba bombi batandukanywa n’umuriro usenya inzu babagamo ndetse ukanica ababyeyi babo, bigatuma baburana ubwo bakizaga amagara.

Mu gihe Juliana we agumana amazina ye ya nyayo, Katrina ahitamo kuyahindura akitwa Samantha Del Mundo. Nyuma y’imyaka, bongera gusa n’abagira ikintu bahuriraho nyuma y’uko Juliana akundanye n’umusore witwa Gael uba warahoze akundana na Samantha.

Kubera ishyari, Samantha ashaka kwica Juliana atazi ko ari umuvandimwe we baba baraburanye mu bihe byatambutse, gusa ku bw’amahirwe Juliana akarokoka.

Juliana na we atangira gushaka kwihorera, akongera kwiyubaka bundi bushya ndetse na we agatangira gushaka uko yasenya Samantha n’undi wese washaka kumubabaza.

Asintado ni film yasohotse mu 2018; irimo abakinnyi barimo Julia Montes, Shaina Magdayao, Paulo Avelino na Aljur Abrenica. Iri mu Cyongereza n’Ururimi rukoreshwa muri Philippines.

Iyi film ifite episode 187, iteye amatsiko yo kumenya uko guhigana uruhindu hagati y’aba bavandimwe bizasozwa.

StarTimes ni Ikigo cy’Abashinwa gicuruza amashusho mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika. Uyu muyoboro wifashishwa n’abarenga miliyoni 22 bareba televiziyo bakunda.

Iki kigo gifite shene zemewe 480 zerekana amakuru, film zirimo n’iz’uruhererekane, siporo, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitaramo, gahunda z’abana n’ibindi.

Asintado ikunzwe cyane n'abihebeye film z'uruhererekane ku Isi
Iyi film yerekanwa kuri Star Times kuva muri Mata 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza