Uru rubuga rwatangijwe na televiziyo y’Abafaransa ikorera i Paris, TV5Monde mu 2020 , rucaho filime zitandukanye ziri mu Gifaransa zikarebwa nta kiguzi.
TV5Monde yashyizeho uru rubuga mu rwego rwo kwagura umuryango w’abareba filime z’Igifaransa.
Iyi shene ya televiziyo isanzwe ifite abagera kuri miliyoni 60 bayikurikira buri cyumweru bari mu bihugu 211 hirya no hino ku Isi.
Zimwe muri filime zashyizwe kuri uru rubuga zirimo ‘Notre Dame Du Nil’ yashibutse ku gitabo cy’Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique cyasohotse mu 2012 kigaragaza itotezwa ryakorerwaga abakobwa b’abanyeshuri b’Abatutsi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mwanditsi abara inkuru y’ibyabereye mu Kigo cy’amashuri yisumbuye cyitwaga Notre Dame du Nil cyari icy’abakobwa gusa.
Nyuma y’imyaka umunani iki gitabo gisohotse, ikigo gikora filime cyitwa Les Films du Tambour kiyobowe na Marie Legrand na Rani Massalha, bari kumwe n’umuhanga mu gutunganya filime Atiq Rahimi, baje mu Rwanda gukora filime ishingiye kuri iki gitabo.
Iyi filime yakiniwe mu Karere ka Musanze na Rutsiro ku Ishuri rya Murunda, igaragarano abakobwa b’Abanyarwandakazi bagera kuri 20 barimo Amanda Mugabekazi, Malaika Uwamahoro, Albina Sydney Kirenga, Rubango Belinda na Clariella Bizimana.
Atiq Rahimi wayikoze yavuze ko mbere y’ikorwa ryayo yabanje kuza mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu ari gushaka abakinnyi ndetse no kumenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 14 Kanama 2019 iyi filime yatoranyijwe mu zizerekanwa mu iserukiramuco rikomeye rya Toronto International Film Festival muri Canada.
Iki gitabo cyashibutseho iyi filime cyahawe n’ibihembo mpuzamahanga bibiri ari byo Prix Renaudot na Prix Ahmadou Kourouma.
You can now watch #NotreDameDuNil for FREE, using this link ❤️💕✨ https://t.co/tJ0qxekDj0 pic.twitter.com/IENQ7p2f2t
— Malaika Uwamahoro Kayiteshonga (@MalaikaWamahoro) October 18, 2022






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!