Netflix yasabwe gusiba filime igaragaza Yesu ari umutinganyi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Umucamanza wo muri Brésil yasabye Netflix gusiba amashusho ya filime igaragaramo Yesu/Yezu ari umutinganyi.

Iyi filime iri mu bwoko bw’izo gusetsa yakozwe n’itsinda ry’abanyarwenya bo muri Brésil rifite sosiyete ya Porta dos Fundos. Ryayise ‘The First Temptation of Christ’ cyangwa se ‘A Primeira Tentação de Cristo’ mu rurimi rw’Igiportugal.

Yagiye hanze ku wa 3 Ukuboza 2019, ivuga ku buzima bwa Yesu. Irimo inkuru y’uko yavuye mu masengesho y’iminsi 40 mu butayu, yagaruka mu rugo bakamutungura ku isabukuru ye y’imyaka 30 ari nabwo Yozefu na Mariya bahita bamuhishurira ko se wa nyawe ari Imana.

Icyateye ikibazo muri iyi filime ni uburyo igaragaza Yesu afite imyitwarire y’abatinganyi ndetse harimo n’igice kigaragaramo Mariya ari kunywa urumogi.

Uretse kuba iyi filime abantu benshi bakomeje kuyisabira guhagarikwa hari n’abo yatumye batangira guhagarika ifatabuguzi ryabo kuri Netflix.

Hari nk’uwanditse kuri Twitter ati “Nta kintu na kimwe cyatuma ndwanya ubutinganyi ariko iyo bijemo guharabika Imana naburwanya.”

Ikijya hanze yahise itangira kwamaganirwa kure abantu barenga miliyoni ebyiri bahise batanga ubusabe kuri Internet[Petition] bashaka ko ikomanyirizwa ndetse ku cyicaro cya Sosiyete yari yayikoze hagabwe igitero ku wa 24 Ukuboza 2019.

Nta muntu wakomeretse nubwo abari bahagabye igitero na n’ubu baracyari gushakishwa, hari uwo bivugwa ko yatorokeye mu Burusiya uri gushakishwa na Polisi mpuzamahanga.

Mu nyandiko yashyizwe hanze n’umucamanza yavuze ko “uburenzira bwo kwishyira umuntu akizana butavuze kurengera no gukabya.”

Uyu mucamanza wo mu Mujyi wa Rio de Janeiro witwa Benedicto Abicair yandikiye Netflix ayisaba ko iyi filime yasibwa by’igihe gito mu gihe icyemezo ntakuka kizafatwa n’urukiko rw’Ikirenga.

Yakomeje avuga atari inyungu gusa z’abemeramana gusa ahubwo ari n’iz’umuryango bw’abanya-Bresil ugizwe n’igice kinini cy’abakirisitu kuko aricyo gihugu kirimo abagaturika benshi kurusha ibindi.

Yaba Netflix cyangwa Porta dos Fundos yakoze iyi filime nta bamwe baragira icyo bavuga kuri iki cyemezo.

Netflix yasabwe gukura iyi filime ku rubuga rwayo vuba na bwangu kuko igaragaza Yezu nk'umutinganyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .