Nambajimana yateguye amahugurwa y’abanditsi ba filime azatuma uruganda rwa sinema rutera imbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Nyuma yaho umushinga wa Nambajimana Prosper uzibanda ku bandika filime, waje muri 23 utsindiye miliyoni 10 Frw yari igenewe buri umwe muri 30 yiganjemo iy’ikoranabuhanga yari ihataniye iyi nkunga yo gufasha abahanzi guhangana n’ingaruka za COVID-19, uyu musore agiye gutangiza amahugurwa ku banditsi ba filime.

Abinyujije mu mushinga wa Rwanda Screenwriting Lab nyuma yo gutsindira inkunga yagenewe kuzahura ubuhanzi bwagizweho ingaruka na COVID-19, yateguriye amahugurwa abanditsi.

Yabwiye IGIHE ko iki gikorwa yahisemo kugikora kuko abona aricyo gihe cyiza. Yagize ati “Umwaka wa 2020 watumye benshi bitakariza icyizere, ni umwaka waruriye benshi rero mu 2021 nshaka kuzatangirana no kwereka abanditsi ba filime ko bakwiriye kuwutangirana ingufu, tubaha amahugurwa kandi nizeye ko hari icyo azabafasha.”

Yakomeje avuga ko umuntu uzemererwa kujya muri aya mahugurwa ari usanzwe ari mu Ihuriro ry’Abanditsi ba Filime mu Rwanda (Rwanda Screenwriters Union).

Yavuze ko usibye aya mahugurwa ari gukora urubuga rwa murandasi ruzajya rugurishirizwaho inyandiko za filime (Scripts).

Ati “Usibye ayo mahugurwa kandi hari gukorwa urubuga rwa murandasi ruzajya rugurishirizwaho inyandiko za filime ndetse abazitabira ayo mahugurwa bakaba bazahita bashyirirwaho izo banditse bashakirwe abaguzi.”

Nambajimana Prosper yatsindiye inkunga yatanzwe na Leta yo kuzahura ubuhanzi bwashegeshwe na COVID-19, nyuma yo kugaragaza ko ateganya gukora urubuga rwa murandasi ruzacururizwaho inyandiko za filime z’abanditsi ba filime bo mu Rwanda na Afurika no gutanga ubumenyi n’ubujyanama mu kwandika filime.

Amaguhurwa ya Nambajimana ateganyijwe gutangira ku wa 7 Mutarama kugeza ku wa 8 Mutarama 2021. Kwiyandikisha byarangiranye na Ukuboza 2020.

Mu ntangiro z’uku kwezi hari hasojwe andi mahugurwa yamaze ibyumweru bibiri afasha abakinnyi ba filime, abaziyobora, abatunganya amajwi n’amashusho yazo n’abandi bakora ibigendanye nabyo, bahawe amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kubafasha gukarishya ubwenge.

Icyo gihe Nibagwire Didacienne uyobora Sosiyete yitwa Iyugi isanzwe ikora ibijyanye na sinema yari yateguye aya mahugurwa yavuze ko ari igikorwa batangije bashaka ko gitanga impinduka mu ruganda rwa sinema.

Prosper Nambajimana avuga ko mu gihe hakomeza gutangwa amahugurwa ku bakina n'abandika filime bizatanga umusanzu ukomeye muri uru ruganda
Umuyobozi wa Rwanda Screening Lab yavuze ko batekereje aya mahugurwa mu rwego rwo gukomeza guteza filime Nyarwanda imbere
Aya mahugurwa ateganyijwe mu ntangiro za Mutarama 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .