00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nambajimana yatangije urubuga rwerekanirwaho filime nyafurika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 April 2022 saa 07:58
Yasuwe :

Nambajimana Prosper uzwi mu ruganda rwa sinema mu Rwanda, yatangije urubuga rwagenewe abatunganya filime ruzerekanirwaho izitandukanye by’umwihariko abo muri Afurika.

Ubusanzwe Nambajimana amaze imyaka 15 akora ibikorwa bitandukanye muri sinema. Ni umukinnyi wa filime, umwanditsi wazo, umuyobozi wazo(Director) ndetse akaba n’uzitunganya(Producer).

Uru rubuga yarwise www.sanaa.live. Yabwiye IGIHE ko uru rubuga yatekereje kurutangiza kubera ikibazo yabonye kiri mu bakora filime muri Afurika ndetse n’abazikunda bagorwa no kuzicuruza cyangwa kuzireba byoroshye.

Ati “Natekereje uru rubuga kubera ikibazo cy’abahanzi nyafurika usanga kubona aho bashyira ibihangano byabo bikinjiza mu gihe gito bigoranye. Rero natangije urubuga kuri internet rukora neza, bivuze ko wabonaho ibihangano bitandukanye birimo TV series, filime ndende zitandukanye ndetse rukaba rufiteho ‘live streaming’ rushobora gukoreshwa herekanwa ibikorwa mu buryo bwa ‘live’.”

Gukoresha uru rubuga ntabwo bisaba ifatabuguzi ahubwo bitewe n’igiciro filime ushaka iri kugura urishyura wifashishije uburyo butandukanye ubundi ukayireba.

Uwashyizeho filime azajya ahabwa ijanisha kuri filime ye bitewe n’igihe yamaze yerekanwa kuri uru rubuga.

Ba nyiri urubuga nibo bazajya batoranya filime igomba kujyaho, bakavuga ko icya mbere izajya isuzumwa n’inzobere hakarebwa niba ikoze neza , ifite inkuru nziza kandi yarakozwe n’ababigize umwuga b’abanyafurika.

Nambajimana yavuze ko aho rutandukanira n’izindi mbuga zerekanirwaho filime nka Netflix, Amazon Prime Video, Apple TV+ ari uko rwo rutanyuzwaho filime gusa, ibintu bizajya bijyaho bizajya bigira igihe bimaraho nyuma bikavaho hakajyaho ibindi.

Nta fatabuguzi rusaba kuko wishyura icyo ugiye kureba gusa kandi ku mafaranga macye cyane ndetse hakajyaho filime zakorewe muri Afurika gusa zivuga ku nkuru nyafurika.

Nambajimana watangije uru rubuga yatangiye kwimenyereza inzira imuganisha mu ruganda rwa sinema mu 2000-2001 icyo gihe yakinnye nk’umu-extra muri filime 100 days. Icyo gihe yari afite imyaka 15.

Mu 2008 yakoze filime ye yise ‘Urudasanzwe’ ndetse inamufungurira amayira yo kugenda amenyana n’abantu bamwe baramufasha, nyuma akora n’izindi zitandukanye.

Nambajimana Prosper yavutse ku wa 16 Gicurasi mu 1985 mu Bugesera akaba bucura mu bana batanu.

Yize kaminuza mu ishami rya Business Administration aho yayisoje mu 2010. Mu 2011 yahuguwe na Maisha Film ndetse mu 2017 ahabwa amasomo yo gutunganya filime, kuzandika n’ibindi bibishamikiyeho. Aya masomo yayahawe na Columbia University aho yakuye impamyabushobozi mu 2017.

Amaze kwandika filime ngufi zirimo iyo yise ‘Holy Bible’ yagiye hanze mu 2012. Yakoze kandi iyitwa ‘Dead’ yayikoreye muri Kenya mu 2019 ndetse yerekanywe muri Ecran Noir Film Festival mu 2020. Hari n’iyo yise ‘The Voice’ yakoreye muri Kenya nayo mu 2019.

Amaze gukora filime ndende zirimo iyo yise ‘Urudasanzwe’ yakoze mu 2008, ‘Nuru Gizani’ cyangwa ‘Urumuri mu mwijima’ yakoreye muri Tanzania mu 2014. Iyi yanerekanywe muri Zanzibar International Film Festival[ZIFF].

Yagaragaye mu zindi filime zirimo ‘100 Days’ mu 2001, mu 2008 yagiye muri filime ya Mugabo Jerome yitwa ‘Gibraltar’, na ‘Seeds of memory’ yakinnyemo mu 2016.

Nambajimana yatangije urubuga rugamije gufasha abatunganya filime muri Afurika yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .