MTV Movie & TV Awards 2019: Gatwa ntiyahiriwe, Avengers na Game Of Thrones ziharira ibihembo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kamena 2019 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime w’Umunyarwanda uba mu Bwongereza wari uri mu bahataniye ibihembo bya MTV Movie & Awards 2019, Ncuti Gatwa ntiyabashije kwegukana igihembo na kimwe mu byiciro bibiri yahatanagamo.

Tariki 14 Gicurasi 2018 nibwo hatangajwe urutonde rw’abakinnyi ba filime, ibiganiro na filime bihatanira ibihembo bikomeye bya MTV Movie & TV Awards 2019.

Mu bakinnyi bagombaga gutoranywamo ababona ibihembo, harimo n’Umunyarwanda Ncuti Gatwa wamamaye muri filime y’uruhererekane ya Sex Education, ica kuri Netflix.

Mu birori byabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2019 mu nyubako ya Barker Hangar iherereye mu Mujyi wa Santa Monica muri Leta ya Calfornia, Ncuti ntabwo yigeze asomwa mu mazina afata ibihembo.

Ibihembo yahataniraga byatwawe na Noah Centineo na Lana Condor bakina nka Peter Kavinsky na Lara Jean muri filime ya “To All the Boys I’ve Loved Before” mu cyiciro cya Best Kiss naho icy’umukinnyi watunguranye cyegukanwa na Noah Centineo.

Filime ya “Avengers: Endgame” niyo yatowe nk’iyahize izindi, “Game Of Thrones” itsinda mu cyiciro cya Best Show, “Surving R. Kelly” ivuga ku bakobwa bafashwe ku ngufu n’umuhanzi Robert Sylvester Kelly yegukanye igihembo cya filime mbarankuru.

Captain Marvel yahawe igihembo cya filime igaragaramo imirwano iryoshye mu gihe Lady Gaga watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri filime yitwa “Star Is Born”

Ibihembo bya MTV Movie & TV Awards bimaze imyaka 27 bitangiye gutangwa, kuva ubwo buri mwaka hashimirwa abakoze neza kurusha abandi mu byerekeye sinema.

Reba urutonde rw’abegukanye ibihembo bose unyuze hano:

Ncuti Gatwa ntabwo yabashije kwegukana igihembo
Noah Centineo na Lana Condor batsinze mu cyiciro cy'abasomanye neza
Noah Centineo yatsinze Ncuti Gatwa mu byiciro bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza