Michelle Obama azagaragara muri iyi filime yo guteka ari kumwe n’ibipupe. Iyi filime izajya ica kuri Netflix yagiranye amasezerano na sosiyete yashinze we n’umugabo we Barack Obama. Iyi filime biteganyijwe ko izatangira gutambuka kuri uru rubuga ku wa 16 Werurwe 2021.
Michelle Obama yanditse kuri Twitter agaragaza ko yishimiye kuba agiye kugaragara muri iyi filime, ati “Nshimishijwe n’imiryango ndetse n’abana bari ahantu hose bagiye kutwiyungaho mu kuvumbura, guteka no kurya ibiryo biryoshye, ahantu hatandukanye ku Isi yose.”
Michelle Obama azakina muri iyi filime ari nyiri Supermarket.
Mu 2018 nibwo Michelle na Barack Obama basinyanye amasezerano yo gutunganya filime zigaca kuri Netflix. Kuva basinyana aya masezerano na Netflix bamaze gukora filime zirimo ivuga ku buzima bwa Michelle yitwa ‘Becoming’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!