Michael B. Jordan wakinanye na Chadwick Boseman muri Black Panther yamusezeye mu butumwa bwakoze benshi ku mutima

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Michael B. Jordan wakinnye nka Erik Killmonger muri filime Black Panther yakunzwe cyane, yanditse ubutumwa burebure asezera kuri mugenzi we Chadwick Boseman uherutse kwitaba Imana, benshi bagaragaza ko bakozwe ku mitima cyane.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 33, kuri uyu wa Mbere nibwo yanditse ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, hari hashize iminsi itatu mugenzi we Chadwick Boseman wari ufite imyaka 43, yitabye Imana.

Yagize ati "Nari ndi gushaka amagambo, ariko nta kintu na kimwe nabonye cyangana n’uko niyumva ubu. Nari ndi gusubiza amaso inyuma ndetse ndeba no kuri buri gihe twagiranye, buri kiganiro twagiranye, uko twasekaga turi kumwe, uko twagiye tugira kutumvikana, buri uko twagiye duhoberana. Nifuzaga ko twagirana igihe kinini.”

Arongera “Igihe cya nyuma twavuganye, waravuze ngo tuzahora turi inshuti magara, ubu ukuri kwabyo gufite byinshi gusobanuye kurusha ikindi gihe cyose. Mbere y’uko ntangira gukina filime by’umwuga, nari naratangiye mu bwana bwanjye ubwo nari mfite imyaka 16, wamparuriye inzira. Wanyeretse uko nakora ibyiza kurushaho. Ushobora kuba ubizi cyangwa utabizi, ariko buri gihe nakureberagaho, nkakwigiraho ndetse nkaterwa imbaraga n’ubudahangarwa bwawe.”

Yakomeje avuga ko ibintu byose yakoze bizahoraho iteka ryose. Michael avuga ko ubu aribwo arimo kumva uburyo Chadwick yari intwari ndetse n’umunyabigwi ukomeye.

Arongera ati “Mu bintu byose, ntabwo wigeze ureka gukurikiza amaso ikintu wakunze cyane. Witaye ku muryango wawe, inshuti, umwuga wawe ndetse n’umutimana wawe. Witaye ku bana, sosiyete, umuco ndetse n’ubumuntu. Wanyitayeho. Urumva umuvandimwe wanjye mukuru, ariko sinigeze ngira amahirwe yo kubikubwira cyangwa se ngo nguhe indabyo zawe ugihari. Nifuzaga ko twagumana igihe kinini.”

Yavuze ko azakumbura ibihe byabo bari gukinana, ko yifuza ko ubuzima asigaje ku Isi yabubamo nk’uko mugenzi we yari abayeho.

Ubu butumwa bwa Jordan bwakoze ku mitima ya benshi barimo ibyamamare nk’umunyamakuru La La Anthony, umuhanzi Jidenna na Billie Eilish n’abandi.

Boseman na Jordan basimburanye muri filime yitwa ‘All My Children’. Boseman wari ufite imyaka 26 icyo gihe, yirukanywemo nyuma yo kubwira abayitunganyaga ko afite amakenga ko ibyo yari yahawe gukina byari gutuma bamwe babibona mu buryo bubi, bijyanye n’irondaruhu. Icyo gihe asimbuzwa Jordan wari ufite imyaka 16.

Aba bombi bongeye guhurira muri Black Panther bahanganye, nyuma y’aho umwami wa Wakanda muri iyi filime ifatwa nk’igihugu cyo muri Afurika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere mu ikoranabuhanga, yari amaze gupfa.

Icyo gihe umwana we witwa T’Challa [ariwe Chadwick Boseman] wabaga mu mahanga, agaruka iwabo aje gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi [Erik Killmonger muri iyi filime cyangwa se Michael B. Jordan mu buzima busanzwe] wari ugambiriye guteza intambara y’isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.

Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe, unamuha isura nk’iy’Igisamagwe cy’umukara, cyangwa “Black Panther”.

Chadwick Aaron Boseman wamamaye muri filime Black Panther nka T’Challa ari umwami wa Wakanda, yitabye Imana ku wa 28 Kanama 2020 azize kanseri y’amara.

View this post on Instagram

I’ve been trying to find the words, but nothing comes close to how I feel. I’ve been reflecting on every moment, every conversation, every laugh, every disagreement, every hug…everything. I wish we had more time. One of the last times we spoke, you said we were forever linked , and now the truth of that means more to me than ever. Since nearly the beginning of my career, starting with All My Children when I was 16 years old you paved the way for me. You showed me how to be better, honor purpose, and create legacy. And whether you’ve known it or not…I’ve been watching, learning and constantly motivated by your greatness. I wish we had more time. Everything you’ve given the world … the legends and heroes that you’ve shown us we are … will live on forever. But the thing that hurts the most is that I now understand how much of a legend and hero YOU are. Through it all, you never lost sight of what you loved most. You cared about your family , your friends, your craft, your spirit. You cared about the kids, the community, our culture and humanity. You cared about me. You are my big brother, but I never fully got a chance to tell you, or to truly give you your flowers while you were here. I wish we had more time. I'm more aware now than ever that time is short with people we love and admire. I’m gonna miss your honesty, your generosity, your sense of humor, and incredible gifts. I’ll miss the gift of sharing space with you in scenes. I’m dedicating the rest of my days to live the way you did. With grace, courage, and no regrets. “Is this your king!?” Yes . he . is! Rest In Power Brother.

A post shared by Michael B. Jordan (@michaelbjordan) on

Boseman na Jordan bari inshuti magara
Michael B. Jordan yavuze ko azakumbura ibihe byo guseka yagiranye na Chadwick Boseman
Michael B. Jordan wakinanye na Chadwick Boseman muri Black Panther yamusezeye mu butumwa bwateye benshi agahinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .