00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maja Salvador wamenyekanye muri Wildflower yambitswe impeta

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 April 2022 saa 10:52
Yasuwe :

Maja Salvador wamamaye nka Lily Cruz muri filimi yo muri Philippines izwi nka ‘Wildflower’, yambitswe impeta n’umukunzi we Rambo Nuñez bamaze igihe mu rukundo.

Uyu mukobwa ufite impano nyinshi nko kuririmba, gukina filimi, kubyina n’izindi, ni icyamamare muri filimi zo muri Aziya. Yamenyekanye cyane muri Wildflower na The Killer Bride zakunzwe cyane ku Isi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yatangaje ko yatangiye ubuzima bushya n’umukunzi we, asangiza abamukurikira amafoto yambikwa impeta na Rambo Nuñez.

Rambo Nuñez ntabwo akora imyidagaduro ariko yayimenyekanyemo bitewe n’umukunzi we Maja gusa uyu mugabo azwi cyane muri Philippines nk’umucuruzi ukomeye.

Maja yamenyekanye muri Wildflower filimi yagarukaga ku kwihorera aho uyu mukobwa uba witwa Lily Cruz yiyoberanya akiyita Ivy Aguas, akaza kwihorera ku muryango wishe ababyeyi be.

Byari ibyishimo bikomeye ubwo bambikanaga impeta yo kubana akaramata
Aba bombi bamaze igihe mu rukundo batigeze bagira ibanga
Maja Salvador wamamaye nka Lily Cruz muri filimi y’Abanyafilipine Wildflower, yambitswe impeta n’umukunzi we Rambo Nuñez bamaze igihe mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .