Kwizera washakanye n’umurusha imyaka 27 yinjiye muri sinema

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Gashyantare 2021 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Kwizera Evariste wamenyekanye nyuma yo kubana na Mukaperezida, umugore umurusha imyaka 27, agiye kugaragara muri filime nshya y’uruhererekane yiswe ‘Selfish Woman’.

Uyu mugabo agiye kujya agaragara muri ‘A Selfish Woman’, filime ya kompanyi The Reborn Entertainment Films yatewe inkunga na Amato Fulgenzio. Igaragaramo abakinnyi barimo Kwizera Evariste, Chantal Nyirasafari, Jean De Dieu Musafiri, Cosette Mugabo, Zuzu Umutoni, Radjabu Nzayituriki, Axelle Irakoze, Alphonse Ndagijimana n’abandi benshi.

Ishimwe Unique Olivier wanditse iyi filime yabwiye IGIHE ko igamije kwigisha umuryango mugari w’Abanyarwanda kudahisha icyaha.

Ati “Igitekerezo cyo kwandika iyi filime nk’umuntu usanzwe ari umwanditsi wa filime, nashatse uko nakwandika inkuru izagirira akamaro Abanyarwanda muri rusange. Ngamije guhwitura umuryango mugari kudahishira no gupfukirana ibyaha by’abifite kandi bishyira rubanda rugufi mu kaga.”

Yakomeje avuga ko hari benshi bagera kuri byinshi byiza ariko babikesha ibyaha bitandukanye birimo guhohotera abantu benshi n’ibindi.

Ati “Kugaragaza ko hari abagera kuri byinshi ariko binyuze mu guhohotera abantu batagira ingano. Ingaruka zo gukora ngo bandebe, kwishushanya muri rubanda ukigira uwo utari we ngo ushimwe, ugata n’urwo wari wambaye ukabura byose nk’ingata imennye; byose bikubiye muri iyi filime.”

“A selfish woman” irimo uwitwa Joella wasigiwe inshingano zo kwita ku bavandimwe be (James na Ange) nyuma y’uko ababyeyi babo bari bamaze gukora icyaha cyatumye bahigwa n’ubutabera bagahitamo gutoroka.

Kwizera Evariste ugiye kugaragara muri iyi filime yamamaye cyane muri Mutarama 2019, ubwo yasezeranaga imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukaperezida Clothilde bakemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Kwizera afite imyaka 23 mu gihe umugore we Mukaperezida afite imyaka 50.

Reba agace gato ka Filime ‘Selfish Woman’ kagiye hanze

Kwizera Evariste ugiye kugaragara muri iyi filime yamamaye cyane muri Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga n'umugore umurusha imyaka 27
Mugabo Cosette wakinnye muri Filime 'Agatimba Series' na we azagaragara muri iyi filime
Ange Colise ari mu bakinnyi b'imena muri Filime 'Selfish Woman'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .