Joanna Kos-Krauze ni we wayoboye filime yitwa ‘Birds Are Singing in Kigali’ igaruka ku nkuru y’umunyaburayi ukomoka muri Pologne w’inzobere mu by’inyoni warokoye umukobwa w’Umututsikazi muri Jenoside, nyuma y’imyaka bakagarukana muri Afurika bakagira agahinda gakomeye kubera ibyo bibuka.
“Birds Are Singing in Kigali” yasohotse tariki ya 22 Nzeri 2017 muri Pologne. Yanditswe inayoborwa na Joanna Kos-Krauze.
Uyu mugore ni umwe mu baherutse kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28 cyateguwe n’Ambasade nshya y’u Rwanda i Varsovie muri Pologne.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Joanna Kos-Krauze yavuze ko nyuma y’imyaka itatu (2013-2017 ) yamaze mu Rwanda ubwo yakoraga iyi filme, akurikirana amakuru y’ibihakorerwa.
Ati “Bwa mbere nza mu Rwanda hagati ya 2005 na 2006 u Rwanda rwari rutandukanye n’urwo mu 2017 , ndibuka iyo winjiraga mu Mujyi wa Kigali uturutse mu bice bya Bukavu wabonaga ari umujyi w’umwijima ariko mu 2017 Kigali yasaga na Chicago ubona yuzuye amatara n’imiturirwa.”
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu Mujyi wa Varsovie muri Pologne. Ni ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda baba muri iki gihugu bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.
Cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba n’abiga muri Pologne, inshuti zabo ndetse n’abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye muri iki gihugu barimo Amb. Pawel Czerwiński, Umujyanama wa Perezida wa Pologne; Intumwa ya Papa, Arikiyepiskopi Salvatore Pennacchio na Padiri Stanislaw Urbaniak wagizwe Umurinzi w’Igihango mu 2015 kubera uruhare rwe mu kurokora Abatutsi mu Ruhang; Prof. Tadeusz Iwinski wabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ( 1991-2015) akaza kuba na Minisitiri (2001-2004).


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!