Kigali: Herekanwe filime igaragaza agahinda k’umwana wamaze imyaka myinshi atazi se

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Filime yitwa ‘My Extraordinary Summer with Tess’ yerekanwe mu iserukiramuco rya European Film Festival (EUFF) ritegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda , riri kuba ku nshuro ya gatanu.

Guhera ku wa 20 kugeza kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2019 iri serukiramuco riri kubera mu Mujyi wa Kigali muri Century Cinema iherereye muri Kigali City Tower.

Mu minsi izakurikiraho kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2019 rizakomereza i Rubavu, mu karere ka Rwamagana ndetse n’i Nyanza.

Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2019 muri Kigali Century Cinema herekanwe filime zitandukanye zirimo na ‘My Extraordinary Summer with Tess’ ivuga ku mukobwa wagize ukwigunga abitewe no kubaho azi se ariko batabana.

Igaragaza umwana w’umuhungu witwa Sam ubwo yajyanaga n’umuryango we mu biruhuko ku mucanga ku kirwa cyo mu Buholandi, kikaba icyumweru cyo kwitekerezaho akaza no guhura n’umukobwa w’umwangavu witwa Tess bakaba inshuti magara.

Sam hari igihe cyageze agira intekerezo zimwereka ko hari igihe ababyeyi na mukuru we bazapfa bitewe n’ibintu yari amaze iminsi abona birimo no kuba mukuru we yaraguye mu mwobo akavunika bikomeye, maze atangira ‘gukora imyitozo yo kubaho wenyine’.

Yajyaga ku mucanga wenyine, agasoma ibitabo akajya ahantu hirengeye mu mashyamba ndetse akazenguruka mu gace bari baherereyemo ari ku igare wenyine.

Uyu mwana muri icyo gihe nibwo ku munsi we wa mbere w’iyo myitozo yahuye na Tess batangira kuba inshuti, bageze aho Tess amubwira ukuntu amaze imyaka 12 atazi se amaso ku maso, uretse kuba yarashakishije amazina ye ubundi akamureba kuri Facebook akamenya byinshi bimwerekeyeho.

Baza kumenya ko se wa Tess nawe yaje mu biruhuko mu Buholandi maze umunsi umwe Tess yapanze na Sam ko araza kubwira se ko ari umwana we, biza kumunanira nyuma Sam aba ari we ubimuvugira.

Byabaye ibyishimo by’ikirenga ubwo se wa Tess yamenyaga ko afite umwana w’umukobwa cyane ko yari yaryamanye na Nyina wa Tess bahuriye mu biruhuko muri Argentine ntibongere kuvugana guhera ubwo. Akimara kubwirwa na Sam ko ari se wa Tess ategura ikirori cyo kwishimira ko yamenye umukobwa we, filime ikarangirira aho.

My Extraordinary Summer with Tess yagiye hanze mu 2019 yayobowe na Steven Wouterlood. Ishingiye ku gitabo nacyo cyitwa gutya cya ‘Anna Woltz’. Ni imwe muri filime zo mu Buholandi zakunzwe cyane ko yari iri mu zifite amahirwe yo guhatana m bihembo bya Oscars bizatangwa ku nshuro ya 92 umwaka utaha ariko ntibyayikundira.

Igaragaramo abakinnyi nka Sonny Coops Van Utteren uba akina ariwe Sam, Josephine Arendsen ukina ariwe Tess, Tjebbo Gerritsma ukina ari se wa Sam, Jennifer Hoffman ukina ari nyina wa Tess, Johannes Kienast ukina yitwa Hugo akaba na se wa Tess n’abandi. Imara iminota 82.

Reba agace gato k’iyi filime

Aba bana babaye inshuti magara bigera aho kubwirana amabanga akomeye
Samuel na Tess bahuriye mu biruhuko, uyu mukobwa biza kurangira abwiye uyu mwana bagendanaga agahinda n'intimba yo kuba ataraganiriza se
Tess n'uwari se ariko we atazi ko afite umwana w'umukobwa mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza