Kenya: Filime yari yahagaritswe kubera ubutinganyi yakomorewe ngo ihatanire ibihembo bya Oscars

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru muri Kenya rwakomoreye filime yiswe Rafiki ngo yerekanwe mu gihe cy’iminsi irindwi, maze ibashe kujya mu zihatanira ibihembo bya Oscars bihabwa filime n’abakinnyi bazo babaye indashyikirwa kurusha abandi, bitangwa buri mwaka.

Umucamanza Wilfrida Okwany, mu gutangaza umwanzuro, yavuze ko adahamya ko abaturage ba Kenya ari abanyantege nke ku buryo bagushwa no kureba iyo filimi.

Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bato ariko rwamaganwa n’imiryango yabo n’aho batuye ndetse bakabatandukanya.

Yubakiye ku nkuru ngufi yiswe Jambula Tree yanditswe n’Umunya-Uganda Monica Arac de Nyeko. Mu 2007 yahembwe nk’inkuru ngufi y’umwaka yanditswe n’umunyafurika, ihabwa igihembo kizwi nka The Caine Prize for African Writing.

Umucamanza Wilfrida Okwany ariko yavuze ko iyi filimi igomba kurebwa n’abantu bakuru babishaka, kuko bo bashobora kumenya ibyo bahitamo kureba cyangwa ibyo bima amaso.

Iyi filime yakozwe na Wanuri Kahiu ariko Urwego rugenzura ibijyanye na sinema muri Kenya (KFCB) ruyihagarika ruyishinja ko yamamaza ubutinganyi kandi bibuzwa n’amategeko.

Yahise yitabaza inkiko arega KFCB n’umuyobozi wayo Ezekiel Mutua, kuko filimi yabo bifuzaga kuzayitanga mu zihatana muri 2019 Oscars Award nka filimi ihagarariye Kenya mu zakozwe mu ndimi mvamahanga (Best Foreign Language).

Kugira ngo iyi filime ibashe kujya mu zihatana ni uko yaba yarerekanwe muri Kenya mbere yo ku wa 30 Nzeri.

Wanuri wakoze iyi filime we yavugaga ko abanyakenya bafite ubwenge bwo kwihitiramo ibyo bareba, ariko bakabuzwa ubwo burenganzira.

Abakobwa Ziki na Kena bagaragara cyane muri filimi Rafiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza