00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jussie Smollett yahamijwe gucura umugambi wo kubeshya ko yagabweho igitero

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ukuboza 2021 saa 10:46
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jussie Smollett, yahamijwe n’urukiko kubeshya ko yagabweho igitero n’abagizi ba nabi kubera ko ari umwirabura.

Uyu musore w’imyaka 39 wamenyekanye muri filime ‘Empire’, ku wa Kane tariki 9 Ukuboza nibwo yahamijwe kubeshya ko yagabweho igitero.

Abashinjacyaha bavuze ko Jussie usanzwe ari umwirabura ndetse akaba n’uryamana n’abo bahuje igitsina ubyiyemerera, yabeshye Polisi ubwo yavugaga ko yahohotewe n’abantu babiri bambaye ‘mask’ mu maso muri Mutarama 2019.

Umucamanza James Linn yatangaje ko uyu mukinnyi wa filime yahamwe no kubeshya Polisi abigambiriye kugira ngo azamure izina rye, gusa ntabwo yavuze igihe umwanzuro w’urukiko uzatangarizwa ujyanye n’igihano agomba guhabwa.

Jussie azakomeza kuburana ari hanze kubera ingwate y’amafaranga yatanze.

Nenye Uche, wunganira Jussie mu mategeko yavuze ko atemeranya n’umwanzuro w’urukiko ahita avuga ko bagiye kujurira. Jussie Smollett yirinze kugira icyo avuga mu bibazo byose yabajijwe n’itangazamakuru nyuma y’uru rubanza.

France24 yatangaje ko Jussie ashobora gukatirwa imyaka myinshi muri gereza ariko na none hari amahirwe ko ashobora kuzahabwa igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo.

Ku wa 29 Mutarama 2019 nibwo hasakaye inkuru y’uko umukinnyi muri filime y’uruhererekane ya Empire, Jussie Smollett, yarokotse igitero cy’abagizi ba nabi bamukubise bakamumenaho uburozi.

Uyu mugabo yavugaga ko byamubayeho ari kugenda n’amaguru mu Mujyi wa Chicago. Icyo gihe CNN yanditse ko Smollett yakubiswe n’abagabo babiri bavugiraga hejuru amagambo agaragaza urwango bafitiye abirabura n’ababana bahuje ibitsina.

TMZ yo yanditse ko aba bagizi ba nabi bavuze amagambo yakoreshejwe cyane mu kwamamaza Perezida Donald Trump, “Maga” (Make America Great Again).

Nyuma byamenyekanye ko ibi byose uyu mugabo yavugwaga ko byabaye ari umupango we, atari abagizi ba nabi nk’uko byari byatangajwe mbere ndetse ko Smollett yari yishyuye amadolari 3500 abasore babiri b’abavandimwe[Abimbola na Olabinjo Osundairo] bo muri Nigeria ngo bakore iki gikorwa.

Smollett niwe wari wahaye amabwiriza abavugwaho kumusagarira ndetse yari yanababwiye uko bagomba kwitwara muri iki gikorwa kigayitse.

Kuva Jussie yakora ibi urugendo rwe muri sinema rwacitse intege ndetse yahise yamburwa ‘role’ yari afite muri filime ‘Empire’ yarangiye mu 2020.

Jussie Smollett yahamijwe gucura umugambi wo kubeshya ko yagabweho igitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .