00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Coolidge yahishuye ko “American Pie” yatumye aryamana n’abarenga 200

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 August 2022 saa 10:01
Yasuwe :

Umukinnyi wa Filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jennifer Coolidge, yahishuye ko uretse kuba filime ya ‘American Pie’ yakinnyemo yaramwinjirije akayabo yanatumye amenyekana bimuhesha gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu barenga 200 atigeze atekereza ko ashobora guhura nabo.

American Pie ni filime y’uruhererekane yasohotse mu 1999, Jennifer Coolidge yayikinnyemo yitwa Jeanine, ari umubyeyi wa Stifler, umwe mu basore bagaragara muri iyi filime.

Muri ‘American Pie’, Jennifer Coolidge aba ashaka kuryamana n’umusore wigana n’uyu muhungu we witwa Paul Finch ndetse akaza kubigeraho.

Mu kiganiro Jennifer Coolidge aheruka kugira na Variety yavuze ko iyi filime yamwinjirije amafaranga ndetse ituma amenyekana ku buryo yagize amahirwe yo kuryamana n’abantu 200, atakereza ko bitari gukunda ko bagirana uyu mubano iyo ataza kuba icyamamare.

Ati “Ndakubwiza ukuri hari abantu nka 200 ntari kuba nararyamanye nabo iyo bitaba iriya filime. Nungukiye byinshi mu gukina iriya filime.”

American Pie ni imwe muri filime zakunzwe cyane cyane n’ab’urubyiruko. Imibare igaragaza ko kuva yasohoka yinjije arenga miliyoni 235$.

Jennifer Coolidge yahishuye ko “American Pie” yatumye aryamana n’abarenga 200
Jennifer Coolidge ni umwe mu bakinnyi b'imena bagaragaye muri American Pie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .