Jackson Mandela yatangiye gusohora uruhererekane rwa filime yakoreye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Jackson Mandela umaze kwigaragaza mu kwandika no gukina filime, yamaze gushyira hanze iy’uruhererekane yitwa “Impeta” yakoreye muri Afurika y’Epfo aho asanzwe atuye.

Uyu musore uri kuzamura izina rye mu ruhando rwa Sinema Nyarwanda, yatangiye umwuga wo gukina no gutuganya filimi mu 2017; akaba amaze gushyira hanze eshatu zirimo n’iyo yakoze mu rurimi rw’Icyongereza.

Jackson Mandela umaze kwitabira amaserukiramuco akomeye muri filime abera muri Afurika y’Epfo arimo nka Jozi International Film Festival na CAPE Town International Film Market and Festival, avuga ko igitekerezo cyo kwandika filime “Impeta” cyavuye aho yari amaze gukora ubushakashatsi ku buzima muri sosiyete yabagamo.

Yagize ati “Igitekerezo cyo kuyandika cyavuye aho nari maze gukora ubushakashatsi ku buzima muri sosiyete nabagamo noneho mbona ko bikwiye gukora iyi filime kuko nabonaga mu mpeta ariho ruzingiye!”

Avuga ko yubakiye ku kubwira abantu ko bakwiye kubana neza n’abandi by’umwihariko ku Banyarwanda basangiye byinshi birimo n’umuco wabo.

Ati “Ubutumwa buri muri iyi filime ni ubwo kumenya kubana neza n’abandi kandi nk’Abanyarwanda tuvuga ururimi rumwe tugasenyera umugozi umwe.”

Mandela akomeza avuga ko muri iyi filime harimo amasomo y’ibyo abantu bakwiye kwiga bijyanye n’imyitwarire mu rushako no kwereka urubyiruko inzira zishoboka rwakoresha rwihangira imirimo.

Ati “Muri iyi filimi harimo kwiga ukuntu abantu bagomba kwihanganirana mu rushako! Kandi ku rubyiruko harimo kwiga ukuntu twakwihangira imirimo ntawe turiganyije kandi mu mutekano n’ituze.”

Filime “Impeta” yakiniwe muri Afurika y’Epfo mu Ntara y’Uburengerazuba, itunganyirizwa Cape Town. Abakinnyi bayirimo bazwi Ni Jackson Mandela, Niyobugingo Moïse ndetse na Udahemuka Honoré.

Iyi filime ifite episode eshanu ariko izimaze kujya hanze ni eshatu zose ziboneka kuri channel ya YouTube yitwa Cape Max Movies.

Mandela avuga ko afite imishinga migari aho mu minsi iri mbere ateganya kwagura Sinema Nyarwanda ku buryo ibihangano bye bizagera mu isoko mpuzamahanga cyane ko ari gutegura imikoranire n’abakora Filime bo muri Vietnam.

Mandela Jackson wandika filime, akazikina ndetse akanazitunganya binyuze mu ikompanyi ye yitwa G.I.G Films, mu zo yakoze harimo iyatwaye igihembo mu iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Johannesburg mu 2019, yanagizwe umukinnyi wa filime uri mu bazamuka muri Durban International Film Festival 2019.

-  Reba hano ibice bya “Impeta Series’’ bimaze kujya hanze

Jackson Mandela utuye muri Afurika y'Epfo afatanya kwandika no gukina filime
Umunyarwanda Jackson Mandela yatangiye gusohora uruhererekane rwa filime yakiniye muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .