Isimbi Noeline yinjiye muri sinema ya Tanzania abengukwa n’uwo bagiye gukinana

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline yinjiye mu mwuga wa sinema ya Tanzania aho agiye gukina muri filime y’uruhererekane yitwa Mahaba.

Isimbi ni izina ryamamaye cyane mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ariko ntiyabasha gukomeza kuko atari yujuje ibyasabwaga birimo uburebure n’amashuri.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yaje gutanga ubuhamya bw’ubuzima bukomeye, agaragaza uburyo yabaye mu muhanda akiri muto, akaba impunzi mu bihugu bitandukanye, afungirwa muri Kenya kugeza aho akoze urugendo rw’amezi abiri ajya muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko akiri mu Rwanda yafunzwe inshuro zitandukanye ndetse agera n’aho ashinja uwari Minisitiri w’Urubyiruko, Pratais Mitali, kubigiramo uruhare.

Ubuhamya bw’uyu mukobwa bwakoze benshi ku mutima ariko nyuma biza gukemangwa ko yaba abeshya, dore ko bamwe bumvaga ari filime yanditswe n’umuhanga.

Uyu mukobwa yaje kongera guteza impagarara ubwo yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa.

Kuri ubu yagiye muri Tanzania aho yagiye gukina filime y’uruhererekane yitwa Mahaba y’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Tanzania witwa Mwijaku.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Sauti Bega, Isimbi yavuze ko ari we wafashe iya mbere asaba Mwijaku ko yamufasha kwinjira mu ruhando rwa sinema.
Isimbi yavuze ko yamenye uyu mugabo biciye muri filime ye y’uruhererekane yitwa Mahaba agakunda uburyo akinamo, anabona ko hari aho ashobora kumugeza.

Mwijaku yavuze ko bemeye gukorana na Isimbi nyuma yo kubona ko ari umukobwa ushoboye kandi uzaryoshya filime ye.

Ati “ Ntabwo twahubutse, twakiriye ubutumwa buva mu Burundi no mu Rwanda na Kenya burenga 1000 ariko twabonye uyu Isimbi. We afite itandukaniro abantu bakomeze bakurikirane filime ya Mahaba, hari ikintu gikomeye yazanye.”

Isimbi Noeline yabajijwe niba nta kindi cyihishe inyuma y’umubano we na Mwijaku, arabihakana avuga ko amwubaha nk’umugabo ufite umugore we basezeranye.

Ati “Afite umugore kandi ndabyubaha ariko niba umugore atamwizeye icyo si ikibazo cyanjye. Nubaha urugo rwe, ibyo dukora ni akazi nta bindi birenze dushobora gukora.”

Ku rundi ruhande Mwijaku yagaragaje ko yamaze kubengukwa uyu mukobwa. Ati “ Idini ryanjye rinyemerera gushaka abagore na bane nanyishimira kuko njye nkimubona nahise mukunda.”

Reba agace kamwe ka filime ya Mahaba

Isimbi Noeline yinjiye muri sinema ya Tanzania
Mwijaku ugiye kuzajya akinana na Isimbi Noeline, asanzwe afite umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza