Irrfan Khan wamamaye muri filime z’u Buhinde yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2020 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Irrfan Khan wo ruganda rwa sinema rw’Abahinde ruzwi nka Bollywood yitabye Imana.

Uyu musaza wari ufite imyaka 53 yamamaye ubwo yakinaga muri ‘Life Of Pi’ na ‘Slumdog Millionaire’. Yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2020 nk’uko byatangajwe n’abamuhagarariye.

Mu itangazo bashyize hanze bagize bati “Birababaje ko ari uyu munsi, tugomba gutangaza ko yitabye Imana. Irrfan yari umunyabugingo bukomeye, umuntu washikamye akihambira kugeza ku kwiherezo rye. Yateye ishyaka umuntu wabaye hafi ye.”

Uyu mugabo mu ntangiro z’iki Cyumweru yari yajyanywe mu bitaro bya Kokilaben Dhirubhai Ambani Hospital and Medical Research Institute kubera kugira ikibazo mu mara.

Khan yari umwe mu bakinnyi ba filime mu Buhinde bakomeye kandi bakunzwe.

Nyina wa Khan yari yitabye Imana mu Cyumweru gishize ariko abura ukuntu ajya kumushyingura kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Uyu mugabo asize abana babiri n’umugore we, yavukiye muri Leta yo mu Majyaruguru mu Buhinde ahitwa Rajasthan. Yize mu ishuri ry’ibijyanye no gukina amakinamico na filime rya New Delhi. Atangira gukina filime nyuma gato.

Yatangiye kugaragara nk’umukinnyi w’imena muri filime zitandukanye mu ntangiro za 2000, mu 2004 yabonye igihembo cya mbere abikesheje filime yitwa ‘Haasil’.
Yahise atangira kwamamara cyane mu gihugu cye, atangira gushyirwa mu bahatanira ibihembo muri filime zitandukanye zirimo "Life In A...Metro" na "The Lunchbox."

Yamamaye ku Isi yose biturutse kuri filime yitwa Slumdog Millionaire, icyo gihe cyatumye yegukana ibihembo umunani muri Academy Awards na birindwi muri BAFTA Awards.

“Life of Pi” yatumye yamamara birushijeho, nayo yamuhesheje ibihembo bitandukanye bikomeye.

Urupfu rwa Khan rwashenguye benshi ndetse ibyamamare bitandukanye mu Buhinde, abanyapolitiki n’abandi.

Priyanka Chopra wamamaye muri sinema yo mu Buhinde yatangaje ko ‘…waharuye inzira ya benshi. Wateye benshi muri twe imbaraga zo gukunda sinema. Uzakumburwa. Nihanganishije umuryango wawe.”

Minisitiri w’intebe Narendra Modi , we yavuze ko urupfu rw’uyu mugabo ari igihombo gikomeye.

Arakomeza ati “Azibukirwa ku kwigaragaza imbere kwe kurimo ubuhanga.”

Ibijyanye no guherekeza uyu mugabo w’ikirangirire ntabwo biramenyekana uko bizaba biteye.

Reba agace gato k’imwe muri filime yakinnyemo

Irrfan Khan yamamaye cyane mu ruganda rwa filimi mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .