00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara y’amagambo hagati y’uwahanze Squid Game na LeBron James

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Hwang Dong-hyuk wahimbye filime ya Squid Game iri guca ibintu muri iki gihe yagaragaje ko atishimiye uburyo umukinnyi w’umukino w’intoki wa Basketball muri Amerika, LeBron James yanenze uburyo iyi filime irangiramo.

LeBron James uheruka kugaragara muri filime yitwa Space Jam: A New Legacy, yumvikanye avuga ko atanyuzwe n’uburyo Squid Game yarangiye mu mashusho yagaragaye ari kuganiramo na Anthony Davis bakinana muri Los Angeles Lakers.

Ati “Narayisoje. Warayirangije wowe ? warayirebye ? ntabwo nakunze uburyo irangira.”

Hwang Dong-hyuk wakoze iyi filime mu kiganiro yagiranye na The Guardian, yavuze ko ntacyo yari guhindura ku kurangira kw’iyi filime.

Ati “LeBron James ni umuntu mwiza kandi ashobora kuvuga icyo ashaka. Ndabyubaha. Nishimiye cyane ko yarebye filime yose akayirangiza. Ariko , ntabwo nari guhindura uko filime irangira. Ni kuriya nyine njye nashakaga ko irangira. Niba afite ukundi filime yarangira bikamunyura yagenda agakora indi filime ye. Nzayireba nanjye wenda mbe namubwira ko nakunze filime yose uretse uko yayirangije.”

Muri iki kiganiro yagaragaje ko ari kuvugana na Netflix ku gice cya kabiri cy’iyi filime ndetse akaba afite byinshi mu mutwe ari gutekereza.

Squid Game ivuga ku bantu 456 bafite amadeni menshi bashaka kwishyura bajyanwa mu gace batazi.

Batangira gukina imikino itandukanye utsinzwe akahasiga ubuzima. Aba bakinnyi baba barinzwe n’abantu bambaye mask mu maso ku buryo umuntu atamenya amasura yabo.

Mu bantu 456 bari abakinnyi muri uyu mukino irangira harokotse umwe wenyine witwa Lee Jung-jae ukina ari Seong Gi-hun nyuma akanaza kumenya ko umusaza witwa Yeong-su Oh ukina yitwa Oh Il-nam muri iyi filime ariwe wari warashoyemo akayabo akaza no gukina bakabeshya ko yapfuye kandi atari byo.

‘Squid Game’ yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008 aba ari nawe uyiyobora yagiye hanze ku wa 17 Nzeri 2021 itangira gukundwa mu buryo bukomeye.

Iyi filime ubu niyo ya mbere mu bihugu 94 ku Isi yose ndetse yabaye iya mbere yo muri Koreya y’Epfo yarebwe cyane muri Amerika. Imaze kureba n’abarenga miliyoni 111.

Hwang Dong-hyuk yavuze ko Squid Game yayisoje mu buryo ashaka, bityo ko ushaka ko irangira mu buryo bwe akwiriye gukora iye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .