Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina arimo Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda n’andi wahanze iyi filime avuga ko ajya gutangira uyu mushinga w’uduce duto tw’iminota itatu gusa hari abamucaga intege bamubwira ko nta episode 100 azigera akora ndetse ibyo arimo bitazamara kabiri.
Uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa filime avuga ko iyi filime ayitangira mu 2019 yumvaga hari ibimurimo akeneye gushyira hanze atashoboraga gushyira mu zindi filime yakinaga ndetse yumvaga hari umusanzu ashaka gutanga wo gufasha abakiri bato kugaragaza impano zabo.
Niyitegeka (Papa Sava) yashatse kuzana umwihariko wo gukora ibihangano by’amashusho bito birimo gutera ubuse ariko bifite ubutumwa bwihariye bitanga.
Ati “Nyuma naje gusanga igihangano nkwiye gukora ngomba kugikora mu buryo bw’ibyo twita gutera ubuse, kera abantu basa n’ho bakuranye cyangwa baziranye bakoraga ibyo twita gusererezanya bakabikora ariko ntawe ushaka kurakaza undi urakaye akitwa igifura.”
“Naje gusanga najye nakora muri ubwo buryo nshaka umugabo munini nanjye muto nkajya muserereza ariko ntarakare noneho njyewe nongeramo ko ibyo bintu ngiye gukora bigiye kujya bitanga inyigisho nibura ku kigero cya 80%.”
Niyitegeka wabanje kwamamara mu buhanzi bwo gukora imivugo migufi ariko yiganjemo urwenya no gutera ubuse, yagize igitekerezo cy’uko yakina umukino muto w’amashusho yise “Ubyibuha ute unyambuye?”.
Icyo gihe awandika nibwo yashatse umugabo munini ubyibushye uhura n’inkuru y’uyu mukino muto nibwo yahuye na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha uzwi nka Ndimbati, akaba ari nawe mukinnyi wa mbere winjiye muri iyi filime yamugize icyamamare ku buryo bukomeye.
Benshi bibwira ko “Papa Sava” ari se wa Sava ariko siko bimeze kuko Niyitegeka ajya kwandika iyi filime yari yarayise Papa Savoir (umugabo uzi ibintu byinshi).
Mu ntekerezo ze yibwiraga ko azajya akina ari umugabo w’urubavu ruto ariko uzi umuco nyarwanda, ubumenyi bw’Isi, ubumenya muntu n’ibindi.
Nyuma y’igihe yagiye kumva yumva abantu bafashe rya zina Papa Savoir bo bakavuga bati Papa Sava bashaka kuvuga umubyeyi w’umwana witwa Sava bibwira ko aribyo by’ukuri nawe yumva nabyo ni byiza ajyana nabo.
Ati “Ubundi njya gutangira igihangano nashakaga ko uwo muntu ugiye gutangira icyo gihangano agomba kuba ari umubyeyi ufite ubumenyi n’ubwenge Papa Savoir nyine muto ariko ukuze, ariko uko iminsi yagiye ikura abantu bamwe bafashe ko ari Papa Sava , Sava bamugira umwana nanjye njyana nabo, ariko siyo gakondo yayo.”
Ikindi bamwe batamenye ni uko uwitwa Digidigi umwe mu bakinnyi b’iyi filime yari umucuruzi w’inkweto bamwe bazigendana ku muhanda yahuye na Niyitegeka Gratien ari gufata amashusho y’iyi filime amusaba ko yamushyiramo.
Uyu musore wagaragaje impano idasanzwe yanyuze Niyitegeka Gratien ahita amushakira umwanya uhoraho muri iyi filime.
Nubwo yabitangiye akina ari kumwe na Ndimbati gusa kuri ubu iyi filime imaze gushyira ku isoko abakinnyi ba filime bakomeye muri sinema nyarwanda ndetse ubu ifite abakinnyi bagera kuri 35 bafite umwanya uhoraho muri filime n’abandi bagera ku 100 bayiyunzemo gusa.
Reba agace ka mbere ka filime “Papa Sava”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!