00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’ikimenyetso cya ‘Wakanda Forever’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 12:47
Yasuwe :

Ku wa 11 Ugushyingo 2022, nibwo mu nzu zerekanirwamo filimi hatangiye kwerekanwa igice cya kabiri cya ‘Black Panther’ kizwi nka ‘Wakanda Forever’.

Iyi ni imwe muri filimi zakunzwe cyane by’umwihariko n’Abanyafurika. Ni filimi y’imirwano igaruka ku mibereho y’igihugu gihimbano cyo muri Afurika cyiswe ‘Wakanda’ kiba gifite ikoranabuhanga rihambaye.

Umwami w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo agiye gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.

Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura imeze nk’Igisamagwe cyangwa ‘Black Panther’.

Nyuma y’uko igice cya kabiri cy’iyi filime kigiye hanze, hirya no hino abantu bongeye kugaragara bifotoza bakoze ikimenyetso cya ‘Wakanda’ aho abantu basobekeranya amaboko bakayahuriza imbere y’igituza.

Kuva mu 2018 ‘Black Panther’ imaze gusohoka, abakunzi bayo bagiye bagaragara bakora iki kimenyetso bakarenzaho n’amagambo ngo ‘Wakanda Forever’ nk’uko byakorwaga na Chadwick Boseman wakinyemo yitwa T’Challa.

Nubwo benshi bakora iki kimenyetso, hari abadasobanukiwe amateka yacyo n’aho cyaturutse kugira ngo cyamamare muri ubu buryo.

Benshi kuri ubu basigaye bagikora bashaka guha icyubahiro Chadwick Boseman witabye Imana mu 2022.

Ryan Kyle Coogler wayoboye iyi filimi yavuze ko iki kimenyetso cyakozwe na we yunganirwa na Chadwick wanatanze ibitekerezo byinshi mu gice cya mbere cya ‘Black Panther’.

Insider yanditse ko iki kimenyetso cyakorwaga n’Abanyegiputa mu myaka ya kera gusa nta makuru ahari y’icyo babaga bashaka gusobanura.

Mu gitabo cyasohotse mu 2015 cyiswe ‘The Middle Kingdom’ cyavugaga ko gusobekeranya amaboko mu gituza byakorwaga n’abantu bari mu gahinda ko gupfusha uwabo.

Coogler yavuze ko mu ruririmi rw’amarenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ASL) iki kimenyetso gisobanura ubuvandimwe n’urukundo kandi aribyo T’Challa yari afitiye abatuye Wakanda.

Lupita Nyong'o na bagenzi be bahuriye muri Black Panther ni bamwe mu bagize uruhare mu kumenyekanisha iki kimenyetso
Sachia Vickery, icyamamare muri Tennis nawe akunze kugaragara akora iki kimenyetso cyamenyekanye kubera Black Panther
Aubameyang Pierre-Emerick yakunze kugaragara akora iki kimenyetso nk'uburyo bwo kwishimira igitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .