00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka zo kureba filimi igihe kirekire, ku mitekerereze no ku mikorere y’umubiri

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 03:01
Yasuwe :
0 0

Uko iminsi igenda yicuma ni ko rubanda barushaho gushaka ibibafasha kuruhuka, kumenya ibigezweho, kwidagadura no kwiga. Filimi ni kimwe mu bibafashamo kuko zigabanya umunaniro w’ubwonko, zikongera umubano hagati y’uzireba n’abo abana nabo, zikanamufasha kuzuza inshingano.

Akamaro kazo kagerwaho biturutse ku buryo nyir’ukuzireba abigenza, kuko iyo zitarebwe kuri gahunda ngo binakorwe mu gihe gikwiye kandi kitari kirekire, bigira ingaruka mbi cyane zirimo gutera umubyibuho ukabije na diabète, agahinda gakabije no kwigunga nk’uko The Guardian yabitangaje mu 2016.

Mu ngo nyinshi, usanga iyo abana bavuye ku ishuri bakirizwa televiziyo ngo barebe filimi, mu mpera z’icyumweru bikaba uko, byagera mu kiruhuko ho bikaba nk’akazi. Ureste abana, hari n’abakuru benshi bava ku kazi gahunda ari ukuzireba, ubwo mu gihe batakoze ho bikaba ibindi.

Umuganga w’indwara zishingiye ku mitekerereze n’imyitwarire, Kazungu Denis, yabwiye IGIHE ko muri rusange kureba filimi ari ingirakamaro cyane kuko usibye kwidagadura zinagira byinshi zibigisha.

Ibyo ariko ngo bizagerwaho bitewe no kuzireba kuri gahunda, niba ari umwana, umubyeyi akamugenera igihe gikwiye cyo kuzireba, yaba ari umuntu mukuru nawe akiyobora akazireba mu gihe nyacyo.

Ubushakashatsi bw’Ishuri ry’Ubuvuzi bw’Abana ry’Abanyamerika (AAP), mu 2016 bwanzuye ko umwana ufite amezi 18 kumanura adakwiye kwegerezwa ibikoresho nka televiziyo, mudasobwa na telefoni, uw’imyaka ibiri kugeza kuri itanu akabyerekwa isaha imwe ku munsi.

Ufite kuva kuri itandatu kuzamura akwiye kubyerekwa mu masaha ashobora gusaguka ku gihe amara ku ishuri, gukora imikoro yatahanye, gukora imyitozo ngororamubiri nibura isaha, kuganiza abandi no gusinzira hagati y’amasaha umunani na 12.

Kazungu yagize ati “Iyo utangiye gutekereza ngo igihe cyose ndi mu biro nta kindi ndi gukora nzajya nyireba cyangwa umwana akazireba igihe cyose adafite ikimuhugije, aho ni ho havamo kwa kuba imbata yazo maze zikamugiraho ingaruka mbi.”

Ingaruka zo kureba filimi igihe kirekire

Ubushakashatsi bwerekana ko kureba filimi igihe kirekire bishobora gutera umubyibuho ukabije, diabète ndetse n’indwara zishingiye ku mitekerereze zirimo agahinda gakabije, umuhangayiko no kwigunga.

Kazungu yavuze ko ibyo biniyongeraho gutakaza ubushobozi bwo gufata ibintu mu mutwe, kutuzuza inshingano uko bikwiye (mu gihe uri mu kazi ukazireba), ibintu bishobora no kukwirukanisha.

Yakomeje ati “Ku bana bizatuma mu ishuri batiga neza ahubwo intekerezo zabo zisubire ku byo babonye muri filimi, batakaza ubushobozi bwo gukora ikintu kibasaba gutekereza cyane, ndetse bakaba bashobora no kuzajya bagira umunaniro wa hato na hato.”

Ibyo bibangamira imyigire n’imikurire yabo, kuko ubwonko bwabo buba bwamaze kubatwa bakazireba no mu gihe kidakwiye.

Kazungu yagize ati “Icyo gihe uzasanga abana basigaye bacunga ababyeyi bagiye kuryama nabo babyuke bacane televiziyo bagabanye amajwi, usange cya gihe cyo kuryama ntibasinziye ahubwo bibereye muri filimi.”

Ikindi cyagaragajwe nk’ingaruka mbi ku kureba filimi by’igihe kirekire, ni uko “uko bitera uzireba kurakara vuba”.

Ibyiza by’ikintu bigera ku wagikoze bitewe n’uko yagikoze, kuko icyitwaga cyiza iyo gikozwe nabi kigira ingaruka mbi. Filimi nazo ziba nziza zarebwe kuri gahunda, byakorwa mu kavuyo zikagutera ingaruka zikomeye.

Abantu bagirwa inama yo kwirinda kwimenyereza filimi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .