Gusa uko ibihe bigenda bihinduka niko haduka n’ubundi buryo bushya bwo gucuruza cyangwa kumenyekanisha ibihangano bya bamwe mu buryo bwizewe kandi butanga umusaruro.
Nyuma ya YouTube, muri iki gihe abakinnyi ba sinema n’abandi bazitegura, beguriye ibihangano byabo uburyo bushya bwo kuzinyuza kuri Website aho uzireba abanza kwishyura cyangwa akagura ifatabugizi ry’igihe runaka cyangwa yifuza bijyanye n’ubushobozi bwe.
Ibi ni ibintu bimaze kumenyerwa muri ibi bihe nyuma ya gahunda ya Zacu TV isa n’iyatangije ubu buryo mu Rwanda.
Kuri ubu Ingabire Pascaline wamamaye muri filime zitandukanye zirimo Samatha, Teta, Igikomere n’izindi, avuga ko yamaze guhindura uburyo acuruza ibihangano bye.
Kuri ubu Ingabire asigaye anyuza filime ze ku rubuga rwa ‘Mass Kom Group’. Izi filime zirimo iyo yise ‘Igihango, The Pact’ igeze kuri Episode ya 13 na ‘Card’ igeze kuri Episode ya 6.
Ingabire Pascaline yabwiye IGIHE ko ubu buryo yatangiye bwo kunyuza filime kuri Website bumaze gutanga umusaruro ufatika nyuma y’igihe kinini yari amaze akoresha YouTube.
Yagize ati “Nk’umuntu wakoreye kuri YouTube nzi uburyo yinjizamo n’uko bigenda, umusaruro ntabwo uba uhagije nk’uwo wabona kuri website cyangwa application.”
“Igihe ibintu bizaba bimaze kugenda neza abantu bamaze kubimenyera, ntekereza ko byaba isoko ryiza rya sinema aho abantu bazabasha kunguka mubyo bakora mu buryo bishimira kandi bwizewe.”
Uyu mukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi wazo avuga ko ubu amaze kubona konti zisaga 5000 z’abayindikishije bashaka kureba filime ze.
Ingabire avuga ko akiri kunoza Application neza izafasha buri wese ufite telefone yo mu bwoko bwa smartphone cyangwa tablet ikoresha Android kuburyo nawe azabasha kureba izi filime binyuze kuri application ya ‘Mass-Kom’.
Yemeza ko agikoresha Youtube ariko ubu ayifashisha nk’umurongo wo kumenyekanisha ibihangano bishya.
Ati “Youtube nayo ni urubuga rwadufasha kwamamaza ibikorwa byacu kuburyo abantu bamenya filime nshya ihari, rimwe na rimwe tukabaha Episode nke cyangwa se uduce duto twa filime dufite hanyuma bazikomereza kuri website cyangwa application.”
Ingabire avuga ko ku bantu bakunda filime ze cyangwa filime nyarwanda ziri ku rubuga ‘Mass Kom Group’ , bibasaba kwishyura kugira ngo babashe kureba filime mu gihe cy’ukwezi.
Kugura konti ikoreshwa n’umuntu umwe yishyura 5000Frw naho konti ikoreshwa n’abantu babiri ni 9000Frw mu gihe iy’abantu batatu ni 13000Frw
Si Ingabire wenyine wateye imboni ubu buryo dore ko Serge Girishya nawe yahisemo gukura kuri Youtube filime yahanyuzaga yise ‘Duty’, ubu igice cyayo cya kabiri n’icya mbere bizanyuzwa ku rubuga yise Reba Frame Production.
Abasobanuzi ba filime nabo bateye imboni ubu buryo kuko ubu filime nshya basobanuye babanza kuzinyuza kuri Website mbere y’uko igera ku bandi.
‘Inzozi’ ni imwe muri filime Ingabire Pascaline yayoboye anayikinamo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!