Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha muri filime, yatangiye gusohora iye bwite yahurijemo ibyamamare

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Ingabire Pascaline wamenyekanye cyane nka Samantha muri filime nyarwanda ndetse akaba yarakinnye n’izindi zirimo “Teta” nayo yamwitiriwe kandi ikamamara cyane, yatangiye gusohora iye bwite yahurijemo abakinnyi b’ibyamamare.

Ingabire aganira na IGIHE yavuze ko kuva mu 2015 ubwo yinjiraga muri sinema nyarwanda yatekerezaga ko yakina akamenyekana ariko byamukundira akaba yanakora filimi ye bwite.

Avuga kuri filime ye nshya yagize ati” Inzozi ni filime y’uruhererekane natangiye gusohora agace ka mbere kakaba karamaze kugera hanze aho abantu babasha kuyibona kuri Mass kom tv, shene ya youtube ya kompanyi ye ikora iyi filime.”

Inzozi ikubiyemo ubutumwa butandukanye ariko Ingabire ahamya ko bugamije kwigisha sosiyete nyarwanda mu buryo bunyuranye.

Ati ”Ntabwo nkunda ko nakora filime yo gushimisha abantu gusa, nkuko numva ko natanga umusanzu muri sinema ariko mba numva waba n’uwa sosiyete nyarwanda.”

Iyi filime irimo abakinnyi b’ibyamamare nka; Mama Nick wo muri city maid, Diane wo muri City Maid, Ndimbati na Digidigi bazwi muri Papa Sava, Nick wo muri City maid, Mama Michou wo muri Rwasa, Madederi wo muri Papa Sava, Kirenga Saphina, n’abandi benshi.

Ingabire icyakora yahamije ko iyi filime irimo n’abakinnyi bashya mu rwego rwo kuzamura impano nshya.

Ati” Twagerageje guhuza ibyamamare n’abakiri bato muri uyu mwuga ku buryo bamenyekana, ejo, ejobundi sinzaba ngikina rero dukeneye kugira abazatwunganira mu gihe tuzaba tudahari.”

Ingabire wamaze gukora filime ye bwite, ayisoje mu gihe ari ibintu amazemo imyaka itanu dore ko yatangiye kuzikina mu 2015 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

Uyu yakinnye muri filime zitandukanye zirimo; Samantha, Teta n’izindi zatumye aba icyamamare muri sinema nyarwanda.

Gusohoka kw’iyi filime ni imigisha yiyongera ku yindi cyane ko Ingabire ataramara igihe kinini arushinze, Ingabire ukiri umugeni yashatse umugabo mu Ukuboza 2019.

Ikiganiro na Ingabire Pascaline watangiye gusohora filime ye Inzozi

Agace ka mbere ka filime "Inzozi" ya Ingabire Pascaline

Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha yatangiye gusohora filime ye nshya Inzozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .