Impamvu zitiza umurindi ruswa ishingiye ku gutsina ivugwa muri sinema nyarwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Ubuhamya bw’abakobwa n’abagore bakina filime mu Rwanda bumaze kuba bwinshi, aho bagaragaza ko ikibazo kinini bafite ari ruswa bakwa kugira ngo babashe kugaragara muri filime.

Hari bamwe bagira intege nke bikarangira bemeye kuryamana n’abakeneye kubakinisha muri filime ariko hari n’abandi bihagararaho bakajya gushakira ahandi.

Havugimana Jean Pierre uyobora ikigo cya Hapa Media Center akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abatekinisiye muri Sinema nyarwanda, nawe yemeza ko ruswa ishingiye ku gitsina ari ikibazo gikomeye mu mwuga bakora.

Havugimana asanga iki kibazo gituruka ku mpande zombi haba ku bashaka gukina n’abakeneye abikinnyi bakoresha mu filime zabo.

Ku ruhande rw’abakinnyi ngo hari abajya gushaka filime bagaragaramo nta yindi ntego bafite itari iyo kumenyekana gusa, icyo gihe iyo bahuye n’ushaka abakinnyi utari inyangamugayo, yisanga baryamanye.

Ati “ Hari abaza bifuza kuba abakinnyi ba filime, bifuza kugaragara no kumenyekana. Twagiye twakira ibibazo nk’ibyo akaza yagera kuri producer ugiye gushora imari muri filime ye, kugira ngo abashe kuba yazamugaragaza, akaba yamuha iyo ruswa ishingiye ku gitsina.”

Havugimana asanga indi mpamvu itiza umurindi ruswa ishingiye ku gitsina ari ahantu habera ijonjora ry’abagomba kugaragara muri filime runaka [casting] kuko hari abarikorera mu ngo zabo, ibintu byorohereza abasanzwe bafite ingeso y’ubusambanyi.

Ati “ Ikindi cyagiye gitera ibi ibintu ni uko abantu bagiye bakorera casting mu ngo zabo. Ugasanga umuntu aravuze ngo afite casting agize gutya atumyeho abantu batatu iwe mu ruganiriro, ari ho usanga niba atumyeho abakobwa batatu, babiri bakaza gutaha undi bagasigara bumvikana mu kanya bakajya mu cyumba.”

Uretse casting zibera mu ngo hari n’izibera mu tubari dutandukanye, rimwe na rimwe nabwo bikarangira abakinnyi bashowe mu bikorwa by’urukozasoni.

Mu guhangana n’iki kibazo, bwa mbere mu Rwanda hatangijwe ikigo cyitwa Hapa Media Center gifasha abakinnyi ba filime kubona akazi kandi binyuze mu mucyo.

Abakinnyi ba filime biyandikisha muri iki kigo, igihe habonetse abakeneye abakinnyi bakabatumaho hagakorwa ijonjora abatsinze bakabona akazi.

Kuri ubu iki kigo kimaze kwandika abakinnyi barenga 800 ndetse abasaga 200 babonye akazi muri filime zitandukanye zakiniwe mu Rwanda nka “Petit Pays” ishingiye ku gitabo cya Gael Faye, “600 Soldiers” iherutse gushyirwa ahagaragara n’izindi.

Havugimana Peter yemeza ko casting zibera mu ngo zitiza umurindi ruswa ishingiye ku gitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza