Imibereho ya Ingabire Pascaline wamamaye muri sinema nyarwanda (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Mata 2021 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Ni umugore w’ikimero ukunze kurangaza benshi bakurikira filime nyarwanda byakubitana n’ubuhanga agaragaza bikaba mahwi kuko abenshi bamuhozaho ijisho.

Ubusanzwe yitwa Ingabire Pascaline yamenyekanye nka Samantha na Teta muri filime zitwaga ayo mazina n’ubundi, irigezweho abantu benshi bamwita muri iki gihe ni Mukaneza mu Inzozi Series anatunganya.

Iyo muganira avuga ko yatangiye guca amarenga yo kuzaba umukinnyi wa filime ukomeye akiri umwana muto, yiga mu mashuri yisumbuye kuko ikinamico yabaga yakinnyemo ku ishuri ntawayihagaga.

Ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yigeze kubona amahirwe yo gukina muri filime ntibyakunda, ariko asoje amashuri yisumbuye aza kongera guhirwa abona ayo mahirwe ndetse mu 2015 atangira kwamamara.

Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, yavuze ko yakuze yumva n’ubundi azakora ibintu bijyanye na filime ndetse ku bw’amahirwe biramuhira aza kwisanga aribyo ari gukora.

Ati “N’ubundi ibintu mbamo ntabwo bitandukanye n’inzozi nari mfite nkiri umwana muto nakundaga gukina filime no kuba umunyamakuru numvaga ari ibintu nzahuza.”

Avuga ko mu bwana bwe yari umwana ucecetse gusa ko atazi icyabimuteraga kuko ntacyo yari abuze kandi afite abavandimwe ndetse n’ababyeyi be bose, ariko akaba umwana ufata vuba.

Ati “Ntabwo mu bwana bwanjye nakubaganaga cyane ahubwo nari ncecetse cyane nsa nk’umwana uhora wigunze kandi mfite ababyeyi. Hari ukuntu abavandimwe bajyaga bansezerereza ngo nta muntu dusa mu rugo, ngo ntabwo ndi uwabo noneho niba ari ibyanjyagamo sinzi. Ariko, nari n’umwana ucukumbura, ikintu cyanciye mu maso nkahita ngifata vuba.”
Avuga ko atajya yumva imvune zo muri filime kubera ko ari ibintu akunda, kuko ari akazi karimo imvune ariko na none karimo ikintu gisa no kwishimisha.

Ati “Ibintu abantu babona byasohotse ni nka 1% by’imvune z’ibiba byabaye ahakiniwe filime. Iyo umushinga nta gahunda ufite birakuvuna, ariko iyo ugiye ku ruhande rw’abatunganya filime n’abaziyobora bahura n’ibibazo byinshi cyane. Urabanza uhangana n’ibijyanye n’abakinnyi, nka Inzozi Series irimo abantu hagati ya 35 na 40 gushobora kuyobora abo bantu bafite imico itandukanye ntabwo biba byoroshye.”

Uyu mugore yishimira ko sinema mu Rwanda aho igeze, bitandukanye no mu minsi yashize aho abantu bumvaga ko izi filime ari ikinamico.

Ati “Umuntu wumvaga yiyubashye ari umusirimu, yumvaga ko atareba filime zo mu Rwanda ariko ubu byarahindutse umuntu asigaye ahura n’umuntu wiyubashye akamwereka ko akurikirana ibyo akora. Sinema nyarwanda iri gutera imbere.”

Agira inama abakinnyi ba filime by’umwihariko b’abakobwa kujya bagaragaza ubuhanga aho kugira ngo bagire icyo batanga ngo babone amahirwe yo gukina muri filime runaka.

Ararikira abantu kuzakurikira filime nshya agiye kuzana filime yitwa ‘Selfish’ akavuga ko atazatenguka abamukunda.

Ingabire Pascaline uretse gukina filime muri Werurwe yasoje amasomo ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) aho yigaga Ibaruramari. Amashuri yisumbuye yayize muri G.S. ASPEKA Kayenzi.

Reba ‘Inzozi Series’ iri muri filime zigezweho mu Rwanda

Ingabire Pascaline mu minsi ishize yasoje kwiga Ibaruramari ndetse atangaza ko bizamufasha mu kazi ke ka buri munsi ko gutunganya filime
Ingabire Pascaline ari mu bagore bakina filime bakundwa na benshi
Ingabire Pascaline niwe utunganya Inzozi Series iri muri filime zigezweho
Ingabire yamamaye muri filime nka Samantha
Uyu mugore yatangiye kwiyumvamo gukina filime kuva akiri umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .