Imbuga zerekana filime mu buryo butemewe zariyongereye mu gihe cya Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Umubare wa filime nshya zamanuwe kuri internet (downloaded) mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’uw’abazirebye wariyongereye mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo yashyiriweho gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere mu by’Ubwenge mu Bwongereza, FACT cyatangaje ko hagati ya Gashyantare na Mata uyu mwaka, umubare w’imbuga zitemewe zicishaho filime wikubye kabiri.

Kuri filime nshyashya, icyo kigo cyatangaje ko umubare w’izamanuwe bitemewe n’amategeko wikubye gatatu.

Umuyobozi wa Fact, Kieron Sharp, yavuze ko kubona filime bitemewe n’amategeko kandi zitaguzwe, bishobora guhombya uruganda rwa sinema mu minsi iri imbere.

Ntabwo Sharp yavuze ubwoko bwa filime zamanuwe cyane mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, gusa yasabye ababona izo mbuga zimanurirwaho izo filime kumenyesha ababishinzwe.

Ikigo kigenzura ba rushimusi muri filime, Muso cyatangaje ko muri Werurwe, imbuga zimanurirwaho filime mu buryo butemewe ziyongereyeho 60 %. Abantu miliyoni 300 basuye izo mbuga mu Bwongereza, naho abazisuye bari muri Amerika ni miliyari.

Filime yatsindiye igihembo cya Oscar yitwa Parasite ni imwe mu zamanuwe cyane mu buryo butemewe n’amategeko kuko abayishakiye kuri izo mbuga zitemewe biyongereye ku kigero cya 240 %. Filime yakinwe mu 2011 ikoze mu buryo busa n’ubugaragaza icyorezo cya Coronavirus izwi nka Contagion, abayishaka mu buryo butemewe biyongereye ku kigero cya 151 %.

Contagion ni imwe muri filime zarebwe kandi zikamanurwa mu buryo butemewe n'amategeko mu gihe cya Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .