Igice cya gatanu cya Filime ya Rambo kigiye gusohoka- ibyaranze ibice byabanje

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 1 Kamena 2019 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Filime y’uruhererekane ya Rambo yakunzwe n’abantu benshi igiye gukomereza ku gice cya gatanu cyiswe Last Blood.

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo kompanyi ya Lionsgate itunganya filime ya Rambo yashyize ahagaragara amashusho ateguze igice cya cyayo cya gatanu cyiswe Last Blood.

Iki ni nacyo gice cya nyuma cy’iyi filime yatangiye kwerekanwa kuva mu 1982, igitekerezo cyayo kivuye ku gitabo cyiswe “First Blood” cyanditswe na David Morrell mu 1972.

Izerekenwa bwa mbere tariki 20 Nzeri 2019 mu bice bya Amerika y’Amajyaruguru.

Iyi filime ishingiye ku mugabo witwa John Rambo ubusanzwe witwa Sylvester Stallone, umusirikare w’umunyamerika warwanye intambara yo muri Vietnam.

Rambo akundwa n’abantu benshi barebye iyi filime bitewe n’uburyo ari umuhanga mu kurwana kandi akabikoresha mu kurokora abantu.

Mu gihe hategerejwe igice cya gatanu cy’iyi filime dore incamake y’ibyaranze ibice byabanje.

First Blood (1982)

Mu gice cyayo cya mbere Rambo uba uvuye mu ntambara muri Vietnam asubira iwabo muri Amerika. Mu Ukuboza 1981 atemberera mu mujyi umwe wo muri Washington, aho aba agiye gushaka inshuti babanye mu gisirikare yitwa Green Beret, agasanga yarishwe na kanseri yakuye ku rugamba.

Umuyobozi w’uyu mujyi, Sheriff Will Teasle, ntabwo yishimira ko Rambo awubamo kuko yamubonaga nk’umuntu utari mwiza bitewe n’imisatsi miremire yari afite n’isura ikanganye. Yirukana Rambo ariko akabyanga bigatuma ashinjwa ubuzererezi no gusuzugura abategetsi.

Uyu mugabo wibuka imihangayiko yaciyemo muri Vietnam yanga gukomeza guhohoterwa nawe akirwanaho ndetse akica n’umupolisi umwe.

Batangira kumuhiga mu buryo budasanzwe akarwana nabo kugeza ubwo Colonel Samuel Trauman, uba warabaye umuyobozi we mu gisirikare bahura amaso ku maso akamusaba kurekera imirwano.

Muri iki gice Rambo arafatwa agafungirwa muri gereza y’abasivile aho baba bakoreshwa imirimo y’ingufu itandukanye.

Rambo: First Bloody II (1985)

Mu gice cya kabiri Colonel Trautman abwira Rambo ko kugira ngo arekurwe ari uko asubira muri Vietnam, kubohoza abandi basirikare babaye imbohe z’intambara.

Marshall Murdock uba uyoboye iyi iki gikorwa ntabwo abashaka gushyira ahagaragara ko hari abasirikare bafungiye muri Vietnam.

Asaba Rambo gufata amafoto y’inkambi ya gisikirakare yo mu majyaruguru aho nawe yigeze gufungirwa, kugira ngo bereke abaturage ba Amerika ko nta mfungwa z’intambara zikiri muri Vietnam nubwo uyu musirikare we aba azi ko zihari.

Rambo amenya ko hari ingabo za Amerika zigifitwe n’ingabo za Vietnam. Agerageza gucikisha imwe ariko bajya kurira indege wa musirikare uyoboye urugamba agategeka ko babasiga, bagahita bafatwa n’ingabo za Vietnam.

Rambo akorerwa iyicarubozo rikomeye n’abasirikare b’abasoviyete baba bakorana bakanatoza aba Vietnam.

Umukobwa witwa Co uba ari intasi y’abarwanya Vietnam akoresha amayeri yo kwigira indaya ngo arokore Rambo, akabigeraho ku bw’amahirwe make bagahita bamurasa.

Rambo yiyemeza kurwana mu buryo budasanzwe akarokora abasirakare bose ba Amerika akabajyana muri Thailand, akanasiga yishe abasirikare ba Vietnam n’Abasoyite.

Nyuma y’iki gikorwa gikomeye ahabwa imbabazi na Perezida w’Amerika ariko agakomeza gutura muri Thailand aho nabwo atanga umusanzu mu mirwano yaberega muri ako gace.

Rambo III (1988)

Mu gice cya gatatu Colonel Samuel Trautman ajya muri Thailand gushaka ubundi bufasha kuri Rambo. Baba bashaka ko abafasha kugeza intwaro ku basirikare ba Afghanistan baba bari kurwanira ubwigenge [Mujahideen] aho barwanaga n’aba Soviyete.

Rambo abanza kwanga gutanga ubu bufasha, maze Trautman akagenda wenyine n’ingabo ze. Ubwo baba bageze muri Afghanistan barategwa, bagafatwa ndetse bagakorerwa iyica rubozo kugira ngo batange amakuru baba bakeneyeho.

Rambo amenya aya makuru akiyemeza kujya muri Afghanistan aho ahura n’umusirikare ushinzwe gutanga intwaro, Mousa, wemera kumujyana mu giturage kiri mu butayu hafi y’aho Trautman yari afungiye.

Rambo agera ahari ibindiro by’ingabo z’aba Vietnam akagerageza kurokora bagenzi be ariko ku nshuro ya mbere bikanga. Asubira yo ku nshuro ya kabiri akabohoza imfungwa nyinshi na Trautman akamutwara muri kajugujugu aba yibye.

Iyi ndege iragwa bagakomeza urugendo n’amaguru aho barwana mu buryo bukomeye n’ingabo z’Abarusiya mu gihe ziba zenda kubanesha batabarwa n’aba Mujahideen bakabafasha gutsinda urugamba.

Rambo IV (2008)

Mu gice cya kane gitangira kigaragaza ibibazo bya politiki biba biri mu gihugu cya Myanmar kiba kiyoborwa n’umunyagitugu witwa Than Shwe.

John Rambo uba agituye muri Thailand hafi y’umupaka ugabanya iki gihugu na Myanmar, aho aba atunzwe no gucuruza inzoka. Umwe mu baba bari mu bavugabutumwa muri Myanmar asaba Rambo ko bajya gutabara abaturage bo muri iki gihugu.

Bari mu bwato berekezayo bategwa n’amabandi ariko Rambo akayica yose. Nubwo arokora bavugabutumwa ariko iki gikorwa cye kirabahungabanya cyane, ku buryo bahitamo kudakomezanya nawe.

Ingabo z’iki gihugu zica abaturage bo mu gace kamwe hakagwamo n’abavugabutumwa babiri abandi bagafatwa.

Rambo yongera gusabwa ubufasha akajyana n’abandi bacancuro kubohoza abafashwe bugwate.

Bagerayo bakabohoza abafashwe bunyago ariko igisirikare cya leta kikabahiga ndetse benshi bagafatwa uretse Rambo. Uyu mugabo w’inzobere ku rugamba yiba ikimodoka cy’intambara agatangira urugamba. Inyeshyamba za Karen zimufasha muri iyi mirwano bagatsinda. Filime irangira asubiye iwabo muri Amerika.

Rambo igice gishya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza