Muri abo harimo sosiyete 4B Films Ldt yiyemeje kudabagiza abakunda kureba filime zifite imiterere nk’iy’inya-Nigeria zirimo inkuru ziteye ubwoba z’abakozi b’Imana akenshi babeshya ariko bifashisha amashitani.
Iyi sosiyete ifite filime yiswe ‘Munsi y’Ijuru’ irimo inkuru nk’iyi.
Jean Nepo Dusingizimana wayanditse akanayiyobora mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko iyi ari filime bakoze bashaka kwereka Abanyarwanda ko filime zabo zitagikwiriye kureberwa mu ndorerwamo y’ikinamico.
Ati “Ni filime itandukanye n’izo turimo kubona mu Rwanda. Irimo Pasiteri wiyoberanya mu bantu akorana na shitani. Irimo abakobwa biyoberanya bakorana n’amashitani. Ubundi hari ikintu dushaka kurwanya cy’abantu bavuga ngo filime zo mu Rwanda ni nk’ikinamico, twe twakoze filime ifite itandukaniro.”
Avuga ko bari bagamije gutanga inyigisho muri iyi filime yabo y’uruhererekane kuko ubutumwa burimo bwabera isomo benshi.
Ati “Twatekereje iyi filime dushaka kwigisha. Twashakaga gukumira ubutekamutwe. Muri make ni uguhwitura abantu bakareka kwishora mu ngeso mbi ariko zishingiye ku gukorana n’amashitani n’andi manyanga ashobora kuva muri ibyo bintu.”
Iyi filime igeze ku gice cya gatatu kuri Episode ya munani.
Jean Nepo Dusingizimana ni umwe mu bamaze igihe kitari gito mu ruganda rwa sinema. Muri filime azwi cyane nka Ben Rurangwa, Clovis n’andi gusa aya niyo yamenyekanye cyane. Ni umwanditsi wa filime, umuyobozi akaba n’umukinnyi wazo.
Filime yanditse zirimo “Munsi y’ijuru”, “Intango y’umuruho”, “Intimba y’urukundo”, “Ingurane y’agahinda’ n’izindi.

Reba filime ‘Munsi y’ijuru’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!