Iyi filime y’uruhererekane ifite inkuru ivuga ku mugabo washatse umugore afite undi mwana, ahageze wa mugore abyara undi mwana utari uw’uwo mugabo bashakanye.
Uwo mugabo wari umukire yaje kwitaba Imana asiga araze imitungo ye ku mwana wa mbere. Nyuma yo gupfa hatangiye intambara muri uwo muryango hagati y’abana na nyina washakaga kwigarurira iyo mitungo yose.
Iyi filime yanditswe inayoborwa n’umusore witwa Mugwaneza Abdul ‘Cobby’. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko inkuru yayo ahanini igamije kwigisha Abanyarwanda kureka ubuhemu.
Ati “Yiganjemo ubuhemu bubera mu miryango, mbese ni ukwerekana ko nta muntu ugomba kubaho ahemuka kuko kubaho ni ukubana.”
Uyu mugabo watangiye Sinema mu mwaka wa 2012 yanyuze muri filime zitandukanye zirimo nk’iyitwa ‘Amarira y’urukundo’, ‘Inzozi mbi’, ‘Isi ntisakaye’ n’izindi.
Avuga ko yagowe no kubona aho amenera ngo yinjire mu mwuga wo gukina no gutunganya filime, ariko yiyemeza gukora akandi kazi kugira ngo abone igishoro cyo gutangira umwuga yihebeye.
Iyi filime y’uruhererekane amaze kuyikorera uduce dutandatu. Avuga ko kugeza ubu yifuza gukora filime iri ku rwego mpuzamahanga, gusa biramugora kuko “bitewe n’aho tugeze mu iterambere mu bijyanye n’imitunganyirize ya filime.”
Iyi filime nshya igaragaramo bamwe mu bakinnyi bamenyerewe muri sinema Nyarwanda nka Nyirankotsa, Scott, Kevine Dangote, Sharon uzwi mu ‘Indaya y’Umutima’, Rachel uzwi muri ‘My Father in law’, Sandrine wakinnye mu yitwa ‘Urukundo rw’Inzitane’ n’abandi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!