00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri “Deliverance”, filime igezweho kuri Netflix yatumye bamwe bacika ururondogoro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 September 2024 saa 12:08
Yasuwe :

Niba ukunda filime ziteye ubwoba, nta kabuza iyi na yo ishobora kuza kujya ku rutonde rw’izo ushobora kureba muri iyi minsi. Iyo ni “The Deliverance” iri kubica ku rubuga rwa Netflix ruri mu mbuga zikundwa na benshi bakurikirana filime, ndetse yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse ibyo kandi, mu mpapuro z’imbere zandika imyidagaduro muri Amerika no hanze yaho, ni yo iri kuza imbere ndetse iri mu zigezweho ku buryo bamwe bamaze kumamaho akajisho.

Uyirebye biragoye kubyemera ariko mu by’ukuri ni filime ishingiye ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho mu buzima bwa buri munsi. Ni ibintu byabaye mu myaka irenga 10 ishize ku muryango wa Latoya Ammons.

“The Deliverance” yageze ku rubuga rwa Netflix ku wa 30 Kanama gusa ku wa 16 uko kwezi ni bwo yatangiye kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime ku Isi yose. Ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Lee Daniels, ndetse yongeye gutuma abakinnyi ba filime Andra Day na Mo’Nique bongera guhurira mu mushinga yakozeho.

Daniels wafashe amashusho y’iyi filime aheruka kubwira The Hollywood Reporter ko atari yarigeze yumva inkuru ya Latoya Ammons yavuyeho iki gitekerezo kugeza nyuma y’aho yakoraga iyitwa “Precious”.

Filime ivuga ku nkuru mpamo y’umuryango wimukiye mu nzu irimo amadayimoni, agakukira mu bana bawukomokamo…

Ni filime ivuga ku nkuru ya Latoya Ammons.

Mu Ugushyingo 2011, Latoya Ammons, umubyeyi we ndetse n’abana be batatu bimukiye mu nzu bakodesheje ahitwa Gary muri Indiana.

Nyuma yo kwimukira muri iyi nzu, Ammons na nyina Rosa Campbell batangiye kujya bumva umuntu agendagenda mu nzu mu masaha y’igicuku, ava mu buvumo iyi nzu yari ifite. Rimwe na rimwe bumvaga inzugi zikinga cyangwa zikingura muri ayo masaha.

Umunsi umwe kandi, Rosa Campbell yavuze ko yigeze no kubona igicucu cy’umugabo mu cyumba yararagamo. Icyo gihe yaje kwitegereza neza ubwo yabyukaga, atungurwa no kubona ibirenge binini by’umuntu byishushanyije hasi hatose.

Mu 2014, uyu mubyeyi yabwiye The Indianapolis Star ko byari ibintu bidasanzwe. Nyuma y’aho, ibintu byaje kuba bibi cyane, kuko Ammons yatangiye kubona abana be bivana ku gitanda nijoro bakaguruka, bafite ibikomere, amajwi adasanzwe mu rugo n’ibindi biteye ubwoba bwinshi.

Ammons na nyina Campbell bashatse kwiyambaza abayobozi b’insengero hafi yabo basaba ubufasha, bamwe babanza kubatera utwatsi. Gusa, umwe yaje kubabwira ko hari imyuka mibi iba mu rugo, abagira inama yo gushushanya imisaraba ku nzugi n’amadirishya, amubwira n’ibindi akora.

Ngo hashize iminsi mike hari agahenge ariko byongera kugaruka bifata abana ba Ammons mu buryo buteye ubwoba aho basekaga nk’amadayimoni, amaso yabo ateye ubwoba n’ibindi bikanganye. Uyu mugore we ntiyigeze afatwa n’amadayimoni kuko yari yaravukanye ubwirinzi bwayo.

Ibi byose byaje kurangira ku wa 20 Mata 2012, ubwo Michael Maginot wari umukozi w’Imana yifashishwaga mu kwirukana iyi myuka mibi ndetse aza guhesha umugisha indi nzu nshya yimukiyemo uyu muryango muri Indianapolis.

Ubu ntabwo aho Latoya Ammons n’abana be baherereye hazwi neza, gusa Lee Daniels wayoboye ifatwa ry’amashusho ya “The Deliverance” yavuze ko ajya gukora iyi filime bavuganye nka rimwe cyangwa kabiri. Ati “Byari ugusubiramo inkuru ye. Ntabwo nashakaga guhura na we kubera ko nari mfite ubwoba. Navuganye na we, ari mu mahoro.”

Ubuzima bwose bw’ibyabaye ku muryango wa Latoya Ammons ni bwo Andra Day ukina ari Ebony Jackson, abahungu be Caleb McLaughlin ukina ari Nate Jackson na Anthony B. Jenkins ukina ari Andre Jackson, mushiki wabo Demi Singleton ukina ari Shante Jackson na Glenn Close ukina ari nyina wa Ebony witwa Alberta Jackson; bagaragara banyuramo. Iyi filime imara isaha n’iminota 52.

Reba agace gato ka “The Deliverance”

“The Deliverance”, ni filime yavugishije benshi kuva igiye hanze
Uhereye ibumoso hari Anthony B. Jenkins ukina ari Andre, Demi Singleton ukina ari Shante na Andra Day ukina ari Ebony muri 'The Deliverance' akaba n'umubyeyi w'aba bana
Athony B Jenkins agaragara nka Andre muri iyi filime
Glenn Close akina muri iyi filime yitwa Alberta Jackson akaba nyina wa Ebony
Caleb McGlaughlin agaragara muri iyi filime yitwa Nate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .