Benshi bamuzi nka Kanyombya ndetse ni izina rikomeye mu Rwanda ku buryo n’umuturage wo mu gasanteri hafatwa nk’atari iterambere rihambaye bo bamuzi.
Ni umugabo ukunda kuganira no gutera urwenya ku buryo benshi bamukundira ko uwo bahuye, arinda ataha atarazinga umunya kuko atajya abura uko aterura ikindi kiganiro iyo icyo mwari muriho kirangiye.
Hari n’abareba ibihanga afite bagaseka bagakwenkwenuka, bamwe bakabihuza n’uko kera yakundaga agatama cyane bati ‘ayo menyo yawe yavuyemo kubera manyinya!”
Kanyombya we asobanura atari ko biri ahubwo yakutse ari kurwanira igihugu, aganira na Televiziyo y’u Rwanda yagize ati “ Hari abavuga ko nakutse amenyo kubera inzoga, bati wararwanye bagukura amenyo, abakutse amenyo simbasetse ariko njye nazize urw’abagabo, nakukiye amenyo ku rugamba.”
Uyu mugabo ubusanzwe witwa Kayitankore Ndjoli wamenyekanye muri filime yitwa Haranira Kubaho aho yakinnye yitwa Kanyombya ikaza no ku mwitiriwa bitewe n’ubuhanga yagaragaje muri iyi filime; uretse gukina filime yabaye umusirikare, umunyamakuru, umunyarwenya n’ibindi.
Ubu Kanyombya ufite imyaka 70 yakuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yize akaharangiriza amashuri atandatu yisumbuye.
Yaje kujya mu gisirikare mu 1992 afite imyaka 42 mu ngabo za bohoye u Rwanda. Mu gisirikare yari ari muri batayo ya Charlie mobile force yaje guhinduka batayo ya 17. Igisirikare yakimazemo imyaka Isaga icumi .
Urugendo rwa Kanyombwa rumuganisha mu kuba icyamamare
Aganira Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko yatangiye gukina bakiri muri RDC aho yakinaga mu buryo bwo gusetsa.
Umwuga wo gukina filime bya nyabyo yawutangiye mu 2002 ubwo yari yahawe ikiraka n’ikigo cy’ubwiteganyirize cyahoze cyitwa Case Sociale ubu cyahindutse RSSB.
Filime yatumye amanyekana ni iyitwa Haranira kubaho ariko ngo ntacyo yayikuyemo kidasazwe. Ati “ Twabonaga make atubeshejeho. Tugiye ahongaho[ku bijyanye n’inyungu] cyane ntituzirarire; kereka niba hari mugenzi wanjye wigeze kuvuga ko hari aho yamugejeje ikamwubakira inzu, ikamugurira imodoka.”
Ariko avuga ko yabateje imbere mu rwego rwo gutuma bamenyekana bakabasha kwikorera. Ati “ Byatubyariye kwikorera imishinga yacu twenyine.”
Kuri ubu Kanyombya mu ruganda rwa sinema amaze kuba ikirangiriye aho yakinnye filime nyinshi cyane nka Kanyamatiku, Indushyi, Zirara zishya, Umwana w’undi n’izindi nyinshi. Kuri ubu ari gukina filime y’uruhererekane yitwa Buhahara ica kuri YouTube.
Kanyombya aganira yatangaje ko hari indi mirimo iyo ataza gukina filime yari gukora nko kuba umushoferi, umukanishi cyangwa akaba umuganga cyane ko avuga ko yari afite ivuriro i Nyamata.
Kanyombya afite umugore n’abana babiri ari ko afite n’abandi bana yagiye arera, bamwe barashatse ubu asigaranye umwana umwe arera ukiri kwiga.
Muri 2012 Kanyombya yakoze ubukwe n’umugore we Umulisa Jeanne bari basanganwe. Ni ubukwe bwavugishije benshi bitewe n’agashya bakoze ubwo bazengurukaga ibice bitandukanye we n’umugore we bahagaze mu modoka bagenda bapepera abantu muri Kigali.
Yabwiye IGIHE ko impamvu yatumye asezerana n’umufasha we bari basanzwe babana, ari uko yamaze gusobanukirwa ko iyo abantu babanye mu buryo butemewe n’amategeko, ntaho baba batandukaniye n’indaya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!