Ibyamamare bitandukanye birimo Jennifer Lopez, Snoop Dogg n’abandi ni bamwe mu bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo. By’umwihariko Jennifer yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza yacyesheje iyo yise “On My Way (Marry Me)”.
Filime Euphoria, Spider-Man: No Way Home na Loki ziri mu zegukanye ibihembo byinshi mu itangwa ry’ibi bihembo.
Euphoria yatwaye ibihembo bine birimo icya Best Show, Zendaya wayikinnyemo atwara icy’umukinnyi witwaye neza.
Spider-Man: No Way Home, yagiye hanze mu 2021 yatwaye ibihembo bibiri bikomeye birimo icya filime nziza n’icyahawe Tom Halland nk’umukinnyi wayikinnyemo neza.
Loki ya Disney+ yatwaye ibihembo bibiri birimo icy’umukinnyi ukizamuka witwaye neza cyahawe Sophia Di Martino inahabwa icy’abakinnyi bitwaye neza cyahawe abarimo Sophia Di Martino Hiddleston na Owen Wilson.
Ibi bihembo bya MTV byatangiye gutangwa mu 1992 byitwa MTV Movie Awards. Nyuma byaje guhindurirwa izina byitwa MTV Movie & TV Awards ubwo byatangwaga ku nshuro ya 26 mu 2017 mu rwego rwo kubyagura kurushaho.
Uyu mwaka mu itangwa ry’ibi bihembo hari hongerewemo ibindi byiciro birimo icy’indirimbo nshya nziza (Best song) n’icya “Here for the Hookup”.
Reba urutonde rwose rw’abegukanye ibihembo:





















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!