00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe urubuga ruzafasha abanditsi ba filime mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 04:49
Yasuwe :

Vugafrica Initiative ifatanyije n’Ihuriro ry’abanditsi ba filime mu Rwanda [Rwanda Screenwriters], bamuritse urubuga rwitwa “vugafrica.rw” rugamije gufasha abanditsi ba filime mu gihugu no muri Afurika muri rusange kubahuza n’abaguzi no gucuruza inkuru zabo, bikabafasha kwiteza imbere.

Uru rubuga rwiswe “vugafrica.rw” rufite ibice bitatu by’ingenzi. Icya mbere ni ahari imyirondoro y’abanditsi ku buryo ushaka yajya avugana nawe hanyuma akamuha akazi.

Igice cya kabiri ni icyo kugurishirizaho inkuru [Script] naho igice cya Gatatu ni icyo gufasha abanditsi batabonaga abandi babafasha kunononsora neza filime zabo.

Kamasoni Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi mberajisho mu Inteko y’Umuco, yavuze ko bishimiye uburyo uru rubuga rugiye guteza imbere abanditsi.

Avuga ko nk’inteko y’umuco biteguye gukomeza gushyigikira abari mu nganda ndangamuco.

Kamasoni yashimye abahanzi uburyo bitwaye muri iki gihe cya Covid-19. Avuga ko iki cyorezo cyasize amasomo arimo no gukoresha ikoranabuhanga cyane.

Umuyobozi w’Urubuga Vugafrica, Aaron Niyomwungeri, yavuze ko batekereje gushyiraho uru rubuga nyuma yo kubona uburyo abanditsi ba filime bavunika ariko imvune zabo ntizibahawe agaciro.

Ati “Nko mu gihugu turimo ugasanga abanditsi bakora akazi ko kwandika gusa bidashobora kubatunga kubera ko bakiri kwishakisha. Ariko tutirengagije ko hari abandika gusa ariko kugira ngo azahure na Producer ugasanga biragoye. Ni yo mpamvu hatekerejwe uburyo bwakorerwa kuri murandasi kugira ngo buri wese abashe kubigeraho. Ni igitekerezo twagize mu buryo bwo kuremera akazi abanditsi batunzwe nabyo.”

Uyu muyobozi avuga ko umwanditsi wa filime ari we uzajya ugena amafaranga inkuru ye izagurwa, hanyuma hagira uyigura akagira ayo atwara andi agahabwa ba nyiri uru rubuga. Byose, ariko ngo bizajya bikorwa mu bwumvikane.

Vugafrica.rw, ni imwe mu mishinga 23 yahawe inkunga y’ingoboka ya miliyoni 300 Frw na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry'Abanditsi ba filime mu Rwanda RSU (Rwanda Screenwriters, Niyomwungeri Aaron na Tuyishime Leonard wahanze urubuga rwa vugafrica.rw
Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi mberajisho mu Inteko y’Umuco, Kamasoni Alice, yashimye Vugafrica Initiative yatangije uru rubuga, avuga ko nta kabuza ruzateza imbere abanditsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .