Tom Cruise wubatse amateka mu ruganda rwa sinema ku Isi, ari kwitegura kujya gukinira filime mu isanzure, ku bufasha azahabwa n’abarimo umuherwe Elon Musk binyuze muri sosiyete ye ya SpaceX n’ibindi bigo.
Ibi biteganyijwe kuba mu Ukwakira 2021, aho azaba agiye gufata amashusho ya filime ye nshya itaratangazwaho byinshi.
Iyi filime izayoborwa na Doug Liman wayoboye ’The Bourne Identity’ yamamaye cyane. Mu rugendo rugana mu isanzure ruzamara iminsi iri hagati y’umunani na 10, bazifashisha icyogajuru cya SpaceX, Axiom Space-1.
Imirimo yo gukina iyi filimi izakorerwa mu gice kiberamo ibikorwa byo kugenzura ibyogajuru n’ubushakashatsi, kizwi nka International Space Station.
Muri ibi bikorwa kandi byitezwe ko uyu mukinnyi wa filimi azafashwa n’ibindi bigo bitandukanye bisanzwe bikora mu bijyanye n’isanzure.
Kuva mu 2000, abahanga mu by’isanzure bagiye basimburanayo ndetse hari na ba mukerarugendo baba bishyuye agatubutse bemerewe kuhasura. Filime nke ni zo zakiniwe mu byogajuru zirimo IMAX yo mu 2002 yagizwemo uruhare na Cruise, na Apogee of Fear yakinwe mu 2012.
Kugeza ubu u Burusiya nicyo gihugu cyonyine gifite ubushobozi bwo kujyana no kuvana abantu mu isanzure, gusa SpaceX na Boeing bamaze igihe kinini bari gukora ikoranabuhanga ryabashisha Amerika kwisubiza ubwo bushobozi.
Tom Cruise yamenyekanye cyane muri filime y’ibice byinshi yitwa "Mission Impossible", igice cya gatandatu cyayo cyagiye ahagaragara mu 2018. Uyu mugabo kandi yakinnye mu zindi zirimo "The Mummy"; Jack Reacher; Edge of Tomorrow n’zindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!