Harvey Weinstein wamamaye muri sinema yanduriye Coronavirus muri Gereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Werurwe 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Harvey Weinstein wamamaye nk’umwe mu bantu bakomeye ku Isi mu ruganda rwa Sinema - uherutse guhamwa n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina - yanduye Coronavirus aho ari muri gereza.

Uyu mugabo ari mu kato muri gereza y’i New York aho afungiye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wayo, Michael Powers.

Weinstein mu kwezi gushize yahamijwe icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, akatirwa igifungo cy’imyaka 23. Umunyamategeko we yahise atangaza ko bazajuririra icyo gihano.

Weinstein ubu afungiwe muri gereza ya Wende iri hafi y’Umujyi wa Buffalo muri New York. Muri iyo gereza, abagororwa babiri batahuweho Coronavirus kuri iki Cyumweru.

Ubu abakozi benshi muri iyo gereza bashyizwe mu kato kuko bakekwaho kuba barahuye n’abo banduye iki cyorezo, aho binavugwa ko nta bikoresho bihagije by’ubwirinzi biri muri iyo gereza.

Harvey Weinstein yari amaze imyaka irenga ibiri ahanganye n’ibirego byaturutse ku bagore n’abakobwa batandukanye bamushinja ko yabafashe ku ngufu abandi bakavuga ko yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo butandukanye. Ibirego byose yarabihakanaga ariko benshi bakavuga ko bafite gihamya.

Ibi birego bitangira gucicikana, Weinstein yahawe akato ndetse akumirwa mu ihuriro ry’abahanga mu gutunganya amashusho haba aya filime, ibiganiro by’itangazamakuru no mu byiciro byose byo gucuruza no gukwirakwiza filime.

Harvey Weinstein yanduye Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .