Harvey Weinstein arembeye muri gereza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Harvey Weinstein wamamaye muri Sinema ya Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arembeye muri gereza nyuma y’amezi make ashize akatiwe imyaka 23.

TMZ yanditse ko iki cyamamare cyashyizwe ahantu hihariye nk’uko abayobozi ba gereza afungiwemo babitangaje.

Uyu musaza w’imyaka 68 yashyizwe mu kato nyuma yo gusanganwa umuriro mwinshi ndetse bikekwa ko yaba yaranduye Coronavirus n’ubwo ubuyobozi bwa Gereza ya New York afungiyemo ntacyo bwabitangajeho.

Abahagarariye Harvey Weinstein na bo ntabwo bemeza cyangwa ngo bahakane ko arwaye Coronavirus.

Uyu mugabo byaketswe ko yaba arwaye Coronavirus kubera imyaka afite, ibilo bye n’ibindi bibazo by’ubuzima birimo n’uburwayi bw’umutima n’umuvuduko w’amaraso.

Muri Werurwe yigeze kumara iminsi itanu mu bitaro kubera uburwayi bw’umutima ndetse n’igikanu.

Mu minsi ishize nabwo umwunganizi wa Harvey Weinstein yari yavuze ko ashobora gupfa aramutse akomeje gufungwa, asaba ko yafungurwa atanze ingwate agakomeza ubuzima busanzwe.

Uyu munyamategeko we witwa Barry Kamins yagize ati “Ubuzima bwa Weinstein yaba mu buryo bw’imitekerereze cyangwa ubundi busanzwe bwarushijeho kuba bubi, sinkeka ko ari ugukabya kuvuga ko aramutse atarekuwe amahirwe ye yo kurokoka muri gereza ari make.”

Icyo gihe, Kamins yavuze ko afite uburwayi butandukanye bukomeye bushobora gutuma apfa mu gihe yaba atarekuwe.

Yakomeje avuga ko nta mafaranga afite ariko ashobora gufashwa n’inshuti ku buryo yabona uko yishyura ingwate.

Tariki 11 Werurwe 2020 nibwo Urukiko rwa New York rwakatiye Harvey Weinstein igifungo cy’imyaka 23 rumuhamije ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

CNN yatangaje ko mbere y’uko hatangazwa igihano cyahawe Harvey Weinstein, mu ijwi rito uyu mugabo yavugiye mu rukiko ko yicujije ibyo yakoze.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga James Burke yakatiye imyaka 20 Weinstein ku cyaha cyo mu cyiciro cya mbere, cyo gufata ku ngufu gushingiye ku gitsina n’indi itatu cyo mu cyiciro cya gatatu cy’iki cyaha.

Harvey Weinstein yahawe iki gihano hashingiwe ku buhamya bwa Miriam Haley na Jessica Mann, bwatanzwe mu rukiko. Weinstein yavuze ko yizera ko aba bagore bose bamushinja nta n’umwe yigeze ashyiraho agahato, cyane cyane ashyira mu majwi uwitwa Mann.

Weinstein ni we washinze ikigo gitunganya amashusho kizwi nka Miramax ari kumwe n’umuvandimwe we Bob mu 1979. Yakoze filime zamenyekanye cyane zirimo iyitwa “The Crying Game”, “Pulp Fiction”, “The English Patient” na “Good Will Hunting”.

Harvey Weinstein wamamaye muri Sinema ya Hollywood arembeye muri gereza/Ifoto: Getty Images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .