Uyu musore umaze gutunganya filime zigera kuri 11 yabwiye IGIHE ko iyi filime izagaragaramo ubuzima bw’abarokotse Jenoside, Abanyarwanda babayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahamijwe ibyaha bya Jenoside, n’urubyiruko rw’iki gihe.
Abo bose bazagaragaza ibihe by’ingenzi by’amateka y’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigatanga ishusho yerekana impinduka zabaye mu gihugu.
Ati “Aba ni abantu babayeho mu bihe by’umwijima mu mateka y’u Rwanda, rero inkuru zabo niryo shingiro ry’uyu mushinga tugaruka ku intambwe u Rwanda rwateye hakagaragazwa aho rwavuye, uko rukomeje kwiyubaka n’imibereho y’urubyiruko rw’uyu munsi.”
“Mu by’ukuri ni ibyerekeranye n’uburyo igihugu cyari kimaze gucikamo ibice cyahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no komora ibikomere. Iyi filime yibutsa byimazeyo ibyabaye mu Rwanda ikagaragaza n’inshingano ikiremwamuntu gifite mu gukumira ayo mahano kugira ngo atazongera kubaho ukundi.”
Iyi filime yerekana imbaraga z’ubumwe n’ubwiyunge n’uko inkovu zishobora gukira mugihe abantu basenyeye umugozi umwe mu gusigasira amahoro.
Zion Mukasa nubwo yakoze filime zigera kuri 11, uyu mushinga wa "Beyond the Genocide" niyo filime mbarankuru (filme documentarie) ya mbere agiye gukoraho azayifatanya n’abayobozi ba filime bo muri Uganda na Kenya.
Uyu musore avuga ko uku guhuza imbaraga hagati ye n’abandi bakora filime bo muri Uganda na Kenya bifite igisobanuro gikomeye ndetse biri mu rwego rwo kurushaho kubaka ubufanye nk’Abanyafurika, bagashyira imbaraga mu kwikorera filime zivuga ku nkuru z’iwabo.
Biteganijwe ko iyi filime mbarankuru izasohoka mu Ukuboza 2024 ikazerekanwa mu bice bitanduakanye by’u Rwanda mu rwego rwo kuyigeza ku bari hirya no hino mu gihugu.
Zion Sulaiman Matovu Mukasa, ni umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 25 wavukiye muri Uganda. Yatangiye urugendo rwa sinema mu 2016.
Mu 2018 nibwo yaje mu Rwanda aho yakoze kuri filime zirimo iyiswe “Dangerous Mom”, “Nailed” , “2020 Series”, “Alisa”, “Injustice” yerekanwe kuri Zacu TV na “Zamani” yagiye hanze mu 2023.
Reba agace gato ka “Zamani” imwe muri filime zakozwe na Zion Sulaiman Matovu Mukasa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!