Iki gice cy’iyi filime kizaba ari icya gatanu cyayo ndetse ari nacyo cya nyuma nk’uko ikinyamakuru EW cyabitangaje.
Álex Pina wahanze iyi filime yabwiye iki kinyamakuru ko kuri uyu wa Mbere bazajya gufata amashusho muri Denmark mbere yo kujya mu bindi bihugu nka Espagne na Portugal.
Pina yavuze abantu bazarushaho kumenya Manila (Belén Cuesta); inshuti yo mu bwana ya Denver mu duce tudo icumi bateganya gukora tuzaba tugize igice cya gatanu cy’iyi filime ndetse bakamenya uko ibya Sierra na Professor bizarangira. Ati “Hazaba harimo ibiteye amatsiko byinshi.”
Ni filime ikundwa cyane n’abaryoherwa no kureba filime zirimo imirwano (Action) kandi zifite inkuru zikomeye, igaruka ku itsinda ry’amabandi umunani, agenda yiha amazina agendeye ku mijyi, Tokyo, Moscow, Berlin, Nairobi, Rio, Denver, Helsinki na Oslo.
Ibice bibiri bya mbere bigaruka ku mugambi uba waracuzwe wo kujya kwiba muri Royal Mint i Madrid muri Espagne, inzu icapirwamo amafaranga y’icyo gihugu, bateganya gukora nibura miliyari €2.4 bakazicikana. Iyo nyubako bayigeramo bakanagira imbohe abantu 67.
Ni igikorwa ariko kidahira ayo mabandi aba ayobowe na Professor (Álvaro Morte) we uba uri ahandi hantu, kuko igice cya kane kijya kurangira agafatwa na Sierra uba umaze iminsi ari guperereza ahantu yihishe. Igice cya kane giheruka kujya hanze kigizwe n’uduce duto umunani.
Ibyari bikubiye mu gice cya mbere cy’iyi filimi

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!