00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasigwa yamuritse filime yise "Urantokoza", igaruka ku bana bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 09:39
Yasuwe :

Umwanditsi, umushakashatsi akaba n’utunganya filime, Gasigwa Léopold, yamuritse filime mbarankuru yise ’Urantokoza’, igaruka ku bana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzi umaze gukora filime mbarankuru eshanu. Iyi nshya yise ’Urantokoza’ yayimuritse ku mugaragaro ku wa 4 Ugushyigo 2022, muri Century Cinema mu nyubako ya Kigali City Tower.

Iyi filime imara isaha imwe n’iminota 28, igaruka ku buhamya bw’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi bafite abana bayiguyemo n’abahamwe n’ibyaha byo kwica abo bana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Harimo kandi abasirikare bahoze mu ngabo za RPA zabohoye igihugu, zigahagarika Jenoside.

Izina ’Urantokoza’ rikomoka mu buhamya byo muri komine yahoze yitwa Musambira, ubu ni mu karere Kamonyi, aho mu 1994 habayeho kwica abana b’abahungu, umunsi umwe gusa abicanyi bajugunya mu cyobo abana barenga 85, bamwe ari bazima, babarenzaho itaka.

Umubyeyi umwe washatse mu batutsi bamutegetse kujugunyamo umwana we, banamutegeka kumurenzaho itaka, abana bakababwira bati ’muri kudutokoza, muhave muri kudutokoza’.

Ubwo bwicanyi bwakorewe abana bari bafite munsi y’imyaka 14, ni nabwo bwashibutsemo izina ryahawe iyi filime mbarankuru.

Mu muhango wo kumurika iyi filime, Gasigwa yavuze kuyikora byari urugendo rutoroshye, kuko yagiye agorwa no kugera aho ayo marorerwa yabereye, dore ko hamwe na hamwe hatagituwe, nta n’imihanda igerayo.

Avuga ko kwica abana urubozo byanakozwe ahandi hatandukanye nk’i Murambi ya Nyamagabe, Ntarama ya Bugesera n’ahandi.

Bamwe mu bitarabiriye iki gikorwa barimo Dr. Assoumpta Muhayisa, intumwa ya MINUBUMWE. Yashimiye Gasigwa wakoze akazi katoroshye ko gutunganya iyi filime mpamo.

Yagize ati "Gasigwa Léopold bantumye ngo ngushimire ku mbaraga n’umuhate wakoresheje ukora iyi filime, kuko iri mu murongo wibikorwa bya MINUBUMWE. Komereza aho turagushyigikiye, wakoze igihangano kizafasha abantu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Nkuranga Jean Pierre wari uhagarariye umuryango GAERG, yagize ati "Njyewe n’umuryango mpagarariye turagushimira ko wakoze iyi filime ivuga ku iyicwa ry’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ukaba waraganirije abantu bari mu ngeri zose, kandi abatangabuhamya bakaba barabutangiye aho byabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi."

Yakomeje agira ati "Filime ‘Urantokoza’ hamwe n’izindi wakoze zigaragaza ko ukunze ibyo ukora kandi ntuzatezuke."

Kugeza ubu kureba iyi filime bisaba ko riba ari itsinda rigari ry’abantu bishyize hamwe, bagasaba Gasigwa kuyibereka kuko ubu ntarubuga rwerekana sinema irashyirwaho.

Uyu mwanditsi wa filime avuga ko uyu munsi uri umwe mu yamunejeje cyane, kuko yabashije kugera kuri iki gikorwa.

Yashimiye inzego n’ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu itegurwa n’ikorwa ry’iyi filime mbarakuru, Urantokoza.

Gasigwa yakoze filime zitandukanye zirimo ’L’abcès de la vérité’ igaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘Miracle and The Family’ yavugaga ku buryo abagore bishwe bakanafatwa ku ngufu muri Jenoside, ‘Izingiro ry’Amahoro’, n’izindi.

Izo filime zagiye zitabira amaserukiramuco atandukanye, ndetse "Izingiro ry’Amahoro" na "Miracle and Family" zahembwe muri Rwanda Movie Awards.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Igikorwa cyo kumurika iyi filime 'Urantokoza' cyabereye muri Century Cinema mu nyubako ya Kigali City Tower
Gasigwa avuga ko kwica abana urubozo byakozwe ahantu hatandukanye nk’i Murambi ya Nyamagabe, Ntarama ya Bugesera n’ahandi
Dr Muhayisa yashimye Gasigwa wakoze akazi katoroshye ko gutunganya iyi filime mbarankuru
Gasigwa asanzwe akora filime zigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Gasigwa ari kumwe na Dr. Assoumpta Muhayisa, intumwa ya MINUBUMWE muri iki gikorwa cyo kumurika filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .