00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime zigezweho z’inyarwanda zagufasha muri Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 June 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Umunsi ku wundi IGIHE yiyemeje kujya ihora ishakishiriza abayikurikira ibyabanezeza. Kuri iyi nshuro mu gice cy’imyidagaduro twashakishije filime zitandukanye nshya abantu bashyize ku rubuga rwa Youtube ariko bamwe bashobora kuba bataratereraho akajisho.

Ni filime zitandukanye zirimo izo gusetsa, ubuzima busanzwe, urukundo n’ibindi cyane ko zose zigaruka ku buzima bwa buri munsi abantu babamo, yaba mu mijyi cyangwa mu byaro.

Ni filime twatondetse nta kindi tugendeyeho.

Behind

Iyi ni imwe muri filime nshya zigezweho mu Rwanda. Igaruka ku nkuru y’abakobwa barimo Amanda na murumuna we Eva bisanga mu muryango wabo nyina yarabeshye uwo baba bita se, ko abana ari be kandi uwo mugabo atabyara.

Uyu mugabo aza kumenya iyi nkuru byakubitana n’uburwayi bw’umutima yari asanganywe, agahita ahuhuka. Kugeza ubu Season ya mbere y’iyi filime imaze gusohokaho Episode zirenga 10.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime bamaze kumenyekana mu ruganda rwa sinema mu Rwanda nka Saranda Oliva Mutoni, Dylan Shemaryimanzi na Nana Nadine Iradukunda.

Inkuru

Ni filime nshya ya Muzunga Tonalite usanzwe ari umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe. Ni filime ishingiye ku buzima bwo mu cyaro. Igaruka ku mugabo witwa Bikakatifu.

Inkuru Series ni filime ikinnye ku buzima busanzwe, aho usanga hari abantu abantu bavuga ngo ntibafashwa na bene wabo baba mu mijyi kandi mu by’ukuri nabo(abo mu mujyi) batabayeho neza.

Urugero ni nka Bikakatifu wibera mu cyaro ariko akaba yumva adafashwa na Papa Ritha kandi Papa Ritha na we atunzwe n’umugore. Ariko si ibyo gusa ivugaho, ahubwo hahurijwemo ibintu bitatu: Uburinganire n’ubwuzuzanye, kubungabunga ibidukikije no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore. Iyi filime nayo ntabwo ibice byayo bimaze kujya hanze ari byinshi.

Madame Vumbi na Bwana Cyondo
Filime “Madame Vumbi na Bwana Cyondo” ni inkuru mpimbano y’uruhererekane yanditswe na Mamilien Le Clerc. Ni film yanditswe mu buryo bw’intekerezo zitabayeho ariko zitanga ubutumwa runaka.

Iyi nkuru ivuga ku mwana w’umukobwa w’imyaka 19 warongowe n’umugabo wo mu cyaro wamufatiranye kubera ko uwo mwana afite ikibazo cy’indwara yo kwibagirwa (Amnesia).

Uwo mwana nta muntu yibuka wo mu muryango we nta n’ubwo ndetse yibuka n’izina rye bituma ako kagabo kamukoresha ibyo gashaka ndetse kakamujyana iyo gashaka.

Nk’uko Mamilien Le Clerc umwanditsi wa Madame Vumbi na Bwana Cyondo abitangaza, iyi ni intangiriro y’inkuru za filime zanditse 20. Ubu yatangiranye umushinga witwa “Cinema The Ray To Rise My Motherland” aho buri nkuru iba ifite ikintu kimwe cyangwa byinshi byiza ishaka gukundisha abantu k’u Rwanda.

Umwihariko w’iyi nkuru usibye kuba irimo gusetsa ndetse no kubabara, ivuga ku bwiza n’isuku by’umujyi wa Kigali, iri gusohoka mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko ikaba iteganywa kuzashyirwa mu ndimi zindi ebyiri (Igifaransa n’icyongereza) ikorewe icyo bita Dubbing nk’uko bigaragazwa n’amazina yayo.

Romantic Love

Ni filime nshya ya Mutimura Abed ukoresha amazina ya AB Godwin usanzwe akora akazi ko kuyobora amashusho y’indirimbo na filime. Ishingiye ku nkuru y’umukobwa utabara umusore ugirirwa nabi n’abantu akamusanga bamukomerekeje.

Uwo mukobwa aza gukura uwo musore aho yamusanze akamujyana iwe kumwitaho ngo ataba yakongera kugirirwa nabi.

Kugeza ubu hamaze gusohoka igice kimwe cy’iyi filime ariko AB Godwin avuga ko hari ibindi byinshi birimo inyuma mu minsi iri imbere, ku buryo yizeye ko abantu bazaryoherwa nayo.

Ibanga
Nyambo Jesca wamamaye muri sinema y’u Rwanda, mu minsi ishize yatangiye gushyira hanze filime ye nshya yise ‘Ibanga’, yaje ari iya gatatu nyuma y’iyitwa Nyabitare na The Message yari yabanje gusohora.

Ni filime y’uruhererekane ariko ikubiyemo ubutumwa butandukanye. ‘Ibanga’ yaje ikurikira iyo yise ‘Nyabitare’ Nyambo yasohoye ibice bitanu mu 2022 ikaba yarakurikiwe n’iyitwa ‘The Message’ yatangiye gusohoka mu mpeshyi ya 2022.

‘The Message’ yarangiriye ku gace ka 362 mu minsi ishize mbere y’uko atangira gushyira hanze inshya yise ‘Ibanga’.

Icyaremwe Gishya

Ni filime nshya ya Clapton Kibonge yagize igitekerezo cyayo mu minsi ishize ubwo yari ari mu bitaro arembye nyuma yo kubagwa igihaha. Uyu mugabo usanzwe azwi muri filime nka ‘Mugisha na Rusine’ ndetse n’iyitwa ‘Umuturanyi’ mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari mu bitaro bamaze kumubaga igihaha aribwo yagize igitekerezo cy’iyi filime ye nshya yise ‘Icyaremwe gishya’.

Clapton Kibonge yavuze ko iyi filime izibanda ku buzima busanzwe, ubutumwa burimo bukaba kwigisha abantu ko iby’Isi ari ubusa icy’ingenzi ari uko umuntu aba ari muzima.

Uretse Clapton Kibonge ugaragara muri iyi filime, irimo abandi bakinnyi bamaze kubaka amazina nk’umunyarwenya Mavide, Musebeyi wamenyekanye muri filime Umuturanyi, Madedeli wamenyekanye muri Papa Sava n’abandi.

Inzira y’Umusaraba

Ni filime nshya ya Ingabire Appolinaire wamamaye muri sinema nyarwanda mu myaka yashize aho yakoze filime zakunzwe mu Rwanda zirimo ‘Intare y’Ingore’, ‘Giramata’, ‘Amarira y’Urukundo’, ‘Impeta yanjye’ n’izindi zamamaye mu Rwanda mu myaka yashize.

Iyi filime nshya ye ‘Inzira y’Umusaraba’ ivuga ku mukobwa witwa Iribagiza wiciwe ababyeyi mu mpanuka, akarerwa n’uwagize uruhare mu kubica ariko atabizi.

Irimo abakinnyi nka Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Intare y’Ingore cyangwa Siperansiya muri ‘Seburikoko’, Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina mu ‘Umuturanyi’ ukina ari we ushingiwe inkuru ya filime, Irafasha Sandrine ‘Swalla’ wamenyekanye muri ‘City Maid’ na ‘Indoto’, Vital Bizimana na we wamenyekanye mu ‘Intare y’Ingore’ yitwa Papa Rosine.

Ndi Umusirikare

Ni filime ya Soloba umaze gushinga imizi mu myidagaduro nyarwanda ishingiye ku muziki, urwenya na sinema, yatangiye gushyira hanze mu minsi ishize. Ni filime ishingiye ku bitekerezo by’abasirikare batandukanye.

Soloba avuga ko igitekerezo cy’iyi filimi cyaje ubwo yasuraga bimwe mu bigo bya gisikare.

Ati “Nayitekerejeho ubwo nasuraga bimwe mu bigo bya gisirikare mpakura ibitekerezo by’iyi filime.”

Iyi filime avuga ko ishingiye ku bitekerezo bitandukanye bagenda bahabwa n’abasirikare batandukanye igaragaramo Kecapu, Judy, Nkota na Ilunga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .