Filime z’Abanyarwanda ziri guhatanira ibihembo mu iserukiramuco rikomeye muri Cameroun

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Filime zirimo iyitwa ‘Dead’ cyangwa se ‘umurambo’ ya Nambajimana Prosper na ‘Mutoni’ ya Idriss Gasana Byiringiro, Valery Ngabo n’Umunyamerika Sean Creighton ziri guhatana mu iserukiramuco rya Écrans noirs ribera muri Cameroun.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 24 rihuriza hamwe filime zo mu bihugu bitandukanye. Ryatangiye ku wa 31 Ukwakira rizarangira ku wa 8 Ugushyingo 2020.
‘Dead’ cyangwa se ‘Umurambo’ ya Nambajimana Prosper iri mu cyiciro cya filime mpuzamahanga ngufi mu gihe igice cya kabiri cy’iyitwa ‘Mutoni’ ya Idriss Gasana Byiringiro, Valery Ngabo n’Umunyamerika Sean Creighton kiri guhatana muri filime z’uruhererekane.

‘Dead’ cyangwa se ‘umurambo’ ya Nambajimana Prosper ivuga ku nkuru y’umusore usurwa n’inkumi mu kazu gato (ghetto), abaturanyi be bakamuhiga kubera intumbi iboneka iwe avuye gushaka ibyo ayakiriza ariko ntamenye niba ari uwo mukobwa baba bakundana cyangwa undi muntu wayizanye.

Iyi filime yakorewe muri Kenya muri Cinemadamare, Nambajimana mu kuyikora yafatanyije na Lisa Medla wo muri Kenya ndetse na Sergey Chipurin w’Umu-Russia wafashe amashusho.

Yakozwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 ariko ibikorwa byo kuyitunganya birangira muri Gashyantare 2020.

Filime y’uruhererekane yitwa ‘Mutoni’ yo irimo inkuru y’umugabo ujarajara mu byo akora, uba ufite umugore ushaka ko bubaka ariko undi we arajwe ishinga no gushaka amafaranga mu buryo ubwo aribwo bwose burimo n’ubunyuranyije n’amategeko.

Igaragaramo Didier Kamanzi wamamaye muri Rwasa nka Maxwell ari nawe ukina ari umugabo witwa Rusangwa, akaba umugabo wa Nadege Uwamwezi na we uzwi muri sinema nka Nana ukina ari ‘Mutoni’.

Nambajimana Prosper wakoze iyi filime yitwa Dead
Nambajimana na Sergey Chipurin w’Umu-Russia wafashe amashusho y'iyi filime

Reba agace ka filime yitwa ‘Mutoni’ nayo iri mu zihagarariye u Rwanda muri iri serukiramuco


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .