Filime ya Shingiro yatoranyijwe mu zizahatana mu iserukiramuco rya sinema ribera muri Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Filime yitwa “Luna” yakozwe n’Umunyarwanda Shingiro Bora yatoranyijwe mu zizerekanwa mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera muri Amerika rizwi nka Silicon Valley African Festival.

Iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa Silicon Valley muri Leta ya California ryerekanirwamo filime zakozwe n’abanyafurika gusa.

Silicon Valley African Film Festival izaba yizihiza imyaka 10 imaze itangiye, izatangira tariki 04 irangira tariki 06 Ukwakira 2019.

Filime yitwa “Luna” y’umunyarwanda Bora Shingiro yatoranyijwe mu zizahatana mu cyiciro cya filime ngufi.

Shingiro yabwiye IGIHE ko ari intambwe ikomeye ateye kuba filime ye igiye kwitabira iri serukiramuco ndetse ko mu gutangira atatekerezaga ko izagera kuri uru rwego.

Ati “Ni intambwe ikomeye cyane kuko ntabwo nari nzi ko bizagera aha bitewe n’ubushobozi nayikoranye nsunika, ntabwo nari nzi ko muri njye harimo ikintu Isi yose ishobora kureba ikagishima.”

Agendeye ku byo amaze kugeraho avuga ko afite icyizere cy’uko azanagera no ku bindi bikomeye.

Iyi filime yasohotse mu mwaka ushize, ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abagore rikagira ingaruka ku bana.

Inkuru irimo ni iy’umwana w’umukobwa wica se bitewe n’uko yajyaga ahohotera nyina wari warahukanye. Uyu mwana afata urugendo akajya gushaka uyu mubyeyi we bari baratandukanye.

Luna yaherukaga kwerekanwa mu iserukiramuco rya Luxor African Film Festival ryabereye mu Misiri muri Werurwe.

Bora Shingiro azitabira Silicon Valley African Film Festival 2019
Luna ivuga ku mwana w'umukobwa wica se amuhora guhohotera nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza