Filime ya mbere nyafurika y’uruhererekane yatangiye kunyuzwa kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Werurwe 2020 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Filime ya mbere ifite umwimerere nyafurika y’uruhererekane, yiswe ‘Queen Sono’ yaciye agahigo ko kuba ariyo yagiye kuri Netflix ku nshuro ya mbere iri mu z’uruhererekane.

Kuri uru rubuga rusanzwe rusakaza amashusho cyane cyane ya filime, hashyizweho ibice bitandatu by’iyi filime yerekana umunyafurika y’Epfo Pearl So, aho akina nk’umukozi w’ibanga w’intasi.

Iyi filime yanditswe kandi iyoborwa na Kagiso Lediga, umunyarwenya watsindiye ibihembo muri Afurika y’Epfo. Queen Sono yafatiwe amashusho ahantu henshi hatandukanye ku mugabane wa Afurika.

Indimi nyinshi zo muri Afurika nazo zakoreshejwe muri iyi filime, yibanda kuri ‘Queen Sono’ uba agerageza kwerekana ukuri inyuma y’urupfu rwa nyina, wari intwari mu rugamba rwo kurwanya ivanguramoko muri Afurika y’Epfo.

Ibindi byibandwaho muri iyi filime birimo ruswa, ibikorwa bya James Bond n’ibindi.

Afurika yari isanzwe izwi cyane mu bikorwa bya filime ya Nollywood yo muri Nigeria, imaze gushinga imizi ikaba n’uruganda rufite izina rikomeye ku Isi yose, ni umushinga washowemo miliyari z’amadorari. Abahanga bavuga ko ibyo Netflix yakoze ari amahirwe yo gukora filime nziza.

Muri 2018, nabwo Netflix yari yabonye uburenganzira kuri filime yitwa Lion Heart yo muri Nigeria, yayobowe na Genevieve Nnaja wamamaye muri sinema zo muri icyo gihugu.

Iyi yabaye filime ya mbere yo muri Nigeria yatanzwe mu zihatana mu bihembo bya Oscar ariko ntiyemerwa kuko ahanini yari mu Cyongereza.

Ibice bitandatu byose bya ‘Queen Sono’ biraboneka ku bafatabuguzi ba Netflix, bishyura buri kwezi amafaranga yo kubikurikirana.

‘Queen Sono’ irimo abakinnyi batandukanye bakomeye mu ruganda rwa sinema muri Afurika y’Epfo nka Vuyo Dabula uzwi cyane muri filime yitwa Five Fingers For Marseilles yakozwe n’abanyafurika y’Epfo mu 2017. Yegukanye ibihembo bigera kuri bitanu muri Africa Movie Academy Awards[AMAA], byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu 2018.

Harimo n’umunyarwenya Loyiso Madinga uheruka mu Rwanda mu gitaramo cya Seka Live cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2019 muri Mariott Hotel yahuriyemo na Eric Omondi wo muri Kenya n’abandi bo mu Rwanda nka Herve Kimenyi, Merci, Milly, Patrick n’abandi.

Queen Sono, filime yaciye agahigo ko kuba iya mbere y'uruhererekane yakozwe n'abanyafurika yagiye kuri Netflix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .