Filime ya Joël Karekezi ihatanye mu byiciro birindwi muri AMAA Awards

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Filime yitwa ‘Mercy of The Jungle’ yayobowe na Joël Karekezi, iri guhatana mu byiciro birindwi muri Africa Movie Academy Awards[AMAA] itegurirwa muri Nigeria.

Iyi ihatanye mu byiciro birimo icya filime iteguwe neza (Best Achievement in Production Design), filime abayikinamo bambitswe kandi bateguwe neza (Best Achievement in Make-Up), filime iherekejwe n’umuziki mwiza (Best Achievement in Soundtrack), icya filime ifite amashusho atunganyije neza (Best Achievement in Cinematography).

Iri guhatana kandi mu cyiciro cya filime ikosowe mu buryo bwiza (Best Achievement in Editing), icya filime ifite umukinnyi kabuhariwe ukina neza ( Best Actor in a Leading Role), icya filime yayobowe neza (Best Director) ndetse n’icya filime nziza muri rusange (Best Film).

Iyi filime yari iherutse kwegukana ibihembo bibiri mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ryitwa FESPACO ribera i Ouagadougou muri Burkina Faso birimo n’igihembo nyamukuru cyitwa ‘l’Étalon de Yennenga’.

Filime “The Mercy of the Jungle”, yakinwemo n’umuhanzi Nirere Shanel, ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina yitwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo Kinshasa mu gice cyari cyuzuyemo abanzi.

Imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya byayobowe na Joel Karekezi.

Irimo abakinnyi nka Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel, Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.

Ibi bihembo bya AMAA Awards iri guhatanamo bigiye gutangwa ku nshuro ya 15, biheruka gutangirwa i Kigali mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2018, mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Byitabiriwe na benshi mu bakomeye bakora umwuga wa sinema biganjemo abo muri Nigeria, Kenya, Tanzania, Ghana, Afurika y’epfo n’Abanyarwanda.

Ibihembo by’uyu mwaka bizatangwa ku wa 26 Ukwakira 2019 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Iyi filime ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina witwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo
Filime ya Karekezi yegukanye igihembo nyamukuru mu iserukiramuco ryitwa Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .