Iyi filime yerekanywe kuri Canal Olympia ku i Rebero kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024, ku bufatanye bw’uruganda rwa Skol Brewery Ltd.
Iyi filime igaruka ku nkuru y’umukobwa muto wo muri Congo witwa Safi (Ama Qamata) ushimutwa n’abantu batazwi akajyanwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe nyuma agashaka uko acika ngo ajye gutangira ubuzima bushya. Nyuma nibwo yinjira mu ikipe y’abagore bakina umukino w’iteramakofe.
Ubwo iyi filime yerekanwaga, abagize uruhare mu ikorwa ryayo ndetse n’abayikinnyemo baganirije abari bitabiriye, buri wese asangiza urugendo rwagejeje ku kuyikora.
Matthew Leutwyler yavuze ko igitekerezo cy’iyi filime cyashibutse ku nkuru y’abakobwa yabonye kuri Instagram, bagize itsinda rikina umukino w’iteramakofe(Boxing) muri Congo barimo uwitwa Clark Ntambwe unagaragaramo.
Ni itsinda ryashinzwe n’umugabo wahoze mu gisirikare cya RDC witwa Kibomango, mu rwego rwo kubakura ku muhanda no kubaremamo icyizere, ikinyapfura no kugira intego z’ahazaza.
Leutwyler akimara gukunda iyi nkuru, avuga ko yahise atangira kwandika iyi filime nyuma yaho agakusanya ibitekerezo byo kwandika filime no gushaka abakinnyi bazakinamo.
Ama Qamata ukina ari we mukinnyi w’imena yavuze ko ubwo bamubwiraga ko agomba gukina muri iyi filime ari we mukinnyi w’imena yari mu bihe byo gufata amashusho ya filime “Blood & Water”, yanatumye amenyekana cyane, gusa ntabwo ngo byamubujije kuba yafata umwanzuro wo kuyigaragaramo.
Uyu mukobwa biturutse ku byo yakinnye avuga ko byabanje kumutonda cyane.
Ati “Byari uguhinduka mu mutwe no mu buryo bugaragara. Ni ukuvuga ngo nagombaga kwitoza iminsi itandatu mu cyumweru, buri munsi nitoza ‘Boxing’ amasaha ane. Nyine amasaha abiri mu gitondo n’andi abiri ku mugoroba. No kwitoza ururimi rutandukanye n’urwo usanzwe uvuga.’’
Akomeza avuga ko byabanje kumugora gufatira amashusho hanze ya Afurika y’Epfo cyane ko bwari ubwa mbere abikoze, gusa kubera ko asanzwe akunda filime nyafurika, akabifata nk’andi mahirwe abonye.
Ati “Byari uguhinduka nkava mu byo abantu basanzwe bambonamo, njye nkiha umukoro nkareba aho nagera mpinduye uburyo bw’imikorere yanjye. Yari amahirwe ampindurira ubuzima, byari ibintu bidasanzwe gukora iyi filime.”
Iyi filime igaragaramo Abanyarwanda nka Mazimpaka Jones Kennedy akina muri iyi filime ari umurobyi witwa Abdul, Arthur Nkusi akina yitwa ‘Cedrique’ mu gihe Malaika Uwamahoro akina yitwa ‘Marcella’ naho Simon Rwema akina ari umunyamakuru wogeza umukino w’iteramakofe.
Hari kandi Bahari Ruth ukina muri iyi filime na we ari umukinnyi ukina umukino w’iteramakofe na Aline Amike ukinamo ari umugore uhohoterwa n’umugabo w’umusirikare.
Iyi filime iri mu mujyo wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsinagore ndetse no kubatera imbaraga ko bashoboye.
Ama Qamata wo muri Afurika y’Epfo ugaragaramo nk’umukinnyi w’imena azwi nka Buhle Ndaba Khumalo kuri Netflix muri filime y’uruhererekane yamamayeho yitwa ‘Blood & Water’.
Undi uyigaragaramo ni Umwongereza ukomoka muri Nigeria Hakeem Kae-Kazim wamamaye nka Rutaganda muri ‘Hotel Rwanda’.
Ama Qamata, Matthew Leutwyler n’ikipe ye bakoranye kuri uyu mushinga wa filime bamaze amezi abiri mu Rwanda na Congo bitoza uko bazafata amashusho yayo.
‘Fight Like a Girl’ yashowemo imari na Sosiyete Ouenzé Entertainment ya Serge Ibaka umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya Milwaukee Bucks yo muri Leta ya Wisconsin muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umuhanzi.
Iyi sosiyete afatanyije na Jordi Vilà Sánchez ni ubwa mbere yari ikoze umushinga wa filime ndende. Iyi filime yatangiye gukorwa mu 2022 yagiye hanze mu 2023.
Matthew Leutwyler wayikoze amenyerewe muri sinema z’i Hollywood; yakoze filime zirimo Uncanny (2015), The River Why (2010), State of Siege: 26/11, Unearthed (2007), Dead & Breakfast (2004) n’izindi.
Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!