00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ya Nkubiri Kagabo iri guhatanira miliyoni 250 Frw mu irushanwa ihuriyemo n’izirenga 1000

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Filime y’Umunyarwanda iri guhatanira miliyoni 250 Frw mu irushanwa ihuriyemo n’izirenga 1000.

Iyi filime ya Kagabo yayise ‘Rusaro’ ihatanye n’izindi zirenga 1000 zakozwe n’abantu bo mu bihugu 76. Igihembo nyamukuru kizatangwa kuri filime izahiga izindi ni miliyoni 250 Frw. Uzatsinda azatoranywa n’abagize akanama nkemurampaka.

Nkubiri Kagabo yabwiye IGIHE ko yamenye amakuru ajyanye n’iri rushanwa biciye ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Nabimenye mbikuye kuri bagenzi banjye bakora filime. Bari babishyize ku mbuga nkoranyambaga. Niko gufata amashusho ya filime ngufi yanjye ubundi ndayitanga barayemera, ntangira guhatana gutyo.”

Yavuze ko icyo yasabwaga gusa ari ugufata amashusho ya filime yifashishije microphone ya Røde ubundi akayoherereza abateguye iri rushanwa.

Hari ibindi byiciro bizatangwamo ibihembo birimo icya filime yatowe cyane ku rubuga rwa internet rw’abateguye irushanwa aha akaba ari naho Kagabo ashishikariza abantu kumutora cyane kugira ngo nacyo abe yakwizera kugitwara, filime yo gusetsa nziza, ifite amajwi meza n’ibindi byiciro. Muri ibi byiciro byose uwatsinze azahembwa miliyoni 10 Frw. Biteganyijwe ko abatsinze bazatangazwa ku wa 20 Ugushyingo 2021.

‘Rusaro’ Kagabo yajyanye mu irushanwa, ni filime ivuga kuri za kirazira n’umuco Nyarwanda. Yibanda cyane ku mwana w’umukobwa, uba ushaka kwihindura umuhungu kugira ngo ahagarike ihohoterwa rya se uba wifuza umwana w’umuhugu.

Kagabo Nkubiri wayikoze asanzwe atunganya filime [Producer]. Uyu musore w’imyaka 25, yakoreye mu Rwanda igihe gito aza kujya muri Zambia aho yakoze kuri filime zakozwe na DSTV, nyuma asubira mu Rwanda kuhakomerereza umwuga we wo gukora sinema.

Røde Microphones yateguye iri rushanwa ni sosiyete ikomeye yo muri Australia ikora indangururamajwi n’ibindi byerekeye amajwi. Yatangijwe mu 1967, ikaba ifite abakozi barenga 500.

Abantu bashobora gutora filime ya Kagabo banyuze aha.

Filime ngufi ya Kagabo Nkubiri iri guhatanira igihembo cya miliyoni 250 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .