Filime ‘Virunga’ ivuga ku gufata neza ingagi zo mu Birunga igiye gushyirwa kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kamena 2020 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Ibyamamare muri sinema ku Isi, Leonardo DiCaprio na Barry Jenkins bari gufatanya na Netflix kuvugurura filime ya ‘Virunga’ ivuga ku gufata neza ingagi zo mu Birunga.

Iyi filime mbarankuru igaruka ku kubungabunga ingagi mu gace k’Ibirunga zibarizwa mu misozi y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda yayobowe bwa mbere na Orlando von Einsiedel mu 2014.

Filime ‘Virunga’ yanahatanye mu bihembo bya Oscars byatanzwe mu 2014 gusa ntiyabashije gutsinda.

DiCaprio ari kuvugurura iyi filime afatanyije na Jennifer Davisson na Phillip Watson wa Appian Way, Joanna Natasegara wa Violet Films na Orlando von Einsiedel wayikozeho mbere.

Barry Jenkins na Tarell Alvin McCraney nibo bazandika iyi filime. Aba bombi bigeze gushyirwa mu bahatanira igihembo cya Oscar mu cyiciro cy’abayoboye filime neza abikesheje iyitwa “Moonlight”. Jenkins yanditse izirimo “Flint Strong”, “T-Rex” n’izindi.

Kuva mu 2014, Netflix ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi filime ya Virunga, iri kuvugururwa ngo ishyirwe hanze.

Netflix ni Ikigo cy’Abanyamerika cyerekana amashusho atandukanye arimo filime mbarankuru binyuze kuri internet. Irebwa mu bihugu 190 hirya no hino ku Isi, aho ifite abakiliya basaga miliyoni 182.

Leonardo DiCaprio yamamaye muri filime yamenyekanye nka ‘Titanic’. Yigeze kwegukana Academy Award bitewe na Filime ‘The Relevant’. Yakoze filime zitandukanye nka “Robin Hood” na “Richard Jewell”. Mu 2016 akora filime mbarankuru yitwa “The Ivory Game” ivuga ku Nzovu zo muri Afurika.

Filime mbarankuru ya Virunga iri mu bikorwa DiCaprio akora abinyujije muri Leonardo DiCaprio Foundation, byo kwitangira kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.

Binyuze mu Muryango Earth Alliance, watangijwe na DiCaprio, Emerson Collective na Global Wildlife Conservation yahuje imbaraga na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hagamijwe gutangiza Ikigega cya Virunga, kizashyirwamo miliyoni $2 ku ikubitiro.

Virunga Fund izafasha mu kurinda pariki z’ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye izituriye.

Filime ‘Virunga’ ivuga ku gufata neza ingagi zo mu Birunga igiye gushyirwa kuri Netflix
Icyamamare muri sinema ku Isi, Leonardo DiCaprio, mu bari gutunganya mu buryo buvuguruye filime mbarankuru ivuga ku ngagi zo mu Birunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .